skol

RDC: Polisi yaburijemo ubukangurambaga bwiswe “Bye Bye Kabila”

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Polisi ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikorera mu mu rwa mukuru wa Kinshasa kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016 yaburijemo ubukangurambaga bugamije kumvikanisha ko Perezida Kabila agomba kurekura ubutegetsi tariki 19 Ukuboza 2016.
Ubukangurambaga bwiswe Bye Bye Kabila bwatangiye tariki 22 Ugushyingo 2016. Ni ubukangurambaga buhuriwemo n’ abo mu mashyaka adashyigikiye ko Perezida Kabila akomeza kuyobora RDC, ubwo manda ye ya kabili izaba irangiye mu kwezi gutaha kwa 12.
Nubwo (…)

Nubwo abatangije ubu bukangurambaga biyemeje ku bukora buri munsi kugeza tariki 19 Ukuboza 2016, kuri uyu wa 26 Ugushyingo ntibabashije kubukomeza kuko polisi yabakumiriye mu nzira bari bateguye kunyuramo.

Polisi ngo aya mabwiriza yayahawe n’ ubuyobozi bw’ intara ubu bukangurambaga bwagombaga gukomerezamo.

Abateguye ubu bukangurambaga bashinja Perezida Kabila gutinza nkana amatora y’ umukuru w’ igihugu agamije kugundira ubutegetsi. Gusa Leta y’ iki gihugu ivuga ko icyatumye itihutira gutegura amatora ari ikibazo cy’ amiko cyokora yemera ko amatora azabaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa