RDC: Prez.Tshisekedi yahize guhangana na M23 kugera ku iherezo ryayo
Yanditswe: Friday 30, Jun 2023
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyemeje guhangana n’umutwe wa M23 kugeza ageze ku ntsinzi ya nyuma.
Tshisekedi yabitangarije mu ijambo rijyanye n’isabukuru y’iminsi 63 RDC imaze ibonye ubwigenge yagejeje ku banye-Congo.
RDC imaze igihe ihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23; igashinja u Rwanda kuba ari rwo ruwufasha.
Tshisekedi mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo yavuze ko yiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu cye, kugeza kibonye intsinzi ya nyuma.
Yagize ati: "Ndashimira ingabo za RDC ziri gukora ubutaruhuka mu rwego guhashya umwanzi no kugira ngo amahoro n’umutekano by’ingenzi mu iterambere ryacu bigaruke."
"Nimwizere ko iyi ntambara turwana buri munsi kugira ngo turinde ubusugire bw’igihugu cyacu tuzayirwana kugeza ku ntsinzi ya nyuma."
Ni Tshisekedi washimangiye ko kuri ubu ubushobozi bwa FARDC bwo guhangana n’uriya mutwe umaze umwaka ugenzura bimwe mu bice bya RDC bwiyongereye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *