RDC: Umujenerali wari ushinzwe kurandura M23 yafunzwe ashinjwa icyaha gikomeye
Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

Lieutenant General, Philémon Irung ,Komanda wa Operasiyo Socola ya 2 yahawe inshinganio zo kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana yatawe muri yombi n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akurikiranweho ubugambanyi.
Ikinyamakuru vraies-infos.net kivuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.
Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye (...)
Lieutenant General, Philémon Irung ,Komanda wa Operasiyo Socola ya 2 yahawe inshinganio zo kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana yatawe muri yombi n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akurikiranweho ubugambanyi.
Ikinyamakuru vraies-infos.net kivuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.
Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru Steve Wembi yanditse agira ati “Lt Gen Philemon Yav Irung uyu munsi yajyanywe muri Gereza ya Makala Pavillon 8. Impamvu yatumye afatwa : Kugambirira kugirira nabi Igihugu n’umukuru wacyo.”
Mbere yuko ahabwa kuba komanda w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC bya Zone ya gatatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *