skol

RDC:Umujyanama wa Tshisekedi yavuze uko amashusho yamusize icyasha yasakaye,ashinja ubutasi

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje urwego rushinzwe iperereza (ANR) kuba ari rwo rwashyize hanze amashusho ye aryamanye n’abagore.

Mu cyumweru gishize ni bwo Biselele wari waratawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka yarekuwe by’agateganyo.

Uyu mugabo uzwi nka Bifort akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi, kubangamira umudendezo w’igihugu ndetse no gutangaza amakuru atari yo.

Yari yaratawe muri yombi nyuma y’ikiganiro yahaye Umunyamakuru Alain Foka ku mubano wa Tshisekedi n’u Rwanda, mbere y’uko ibihugu byombi bishwana.

Muri icyo kiganiro, yagarutse ku masezerano yanozwaga hagati y’u Rwanda na RDC mbere y’uko ibihugu byombi bishwana.

Yavuzemo ko Tshisekedi yari yarabwiye Perezida Kagame ko "turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi."

"Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi. Twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije’."

Biselele muri icyo kiganiro yavuze ko Perezida Kagame yari ashyigikiye iki gitekerezo cya Tshisekedi ndetse hari n’intambwe yari yamaze guterwa "kugeza hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi."

Fortunat Biselele mbere y’uko afungurwa ku mbuga nkoranyambaga hari habanje gusakara amashusho ye aryamanye n’abagore.

Itangazo umuryango utegamiye kuri Leta uharanira ubutabera muri Congo (ACAJ) wasohohoye mu izina rye, rivuga ko abakozi ba ANR ari bo basakaje ariya mashusho nyuma yo kuyasanga muri terefoni ye ubwo yatabwaga muri yombi.

Yagize ati: "Abakozi ba ANR, ni abahemu, nta bunyangamugayo batunze habe na buke. Birababaje kubona barandenganije."

Akomeza agira ati: "Bafashe amashusho yanjye bwite nari nsanganwe muri telefoni igendanwa, barangije barayiyitirira, bagaragaza ko ari ayo bamfotoye. Baramparabitse, banta no muri gereza."

Ni Biselele by’umwihariko washinje ANR kuba “abanyabinyoma no kuba abahemu, mu guharabika abo bashaka kugirira nabi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa