RDC:Umuminisitiri wa mbere yeguye nyuma y’iminsi irindwi arahiye
Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe,Judith Suminwa Tuluka, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, uku kwegura kwe ngo n’impamvu ze bwite.
Mbombo yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije, akaba yari ashinzwe Ihindagurika ry’Ikirere ndetse no guteza imbere ubukungu.
Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mbere yo gutangira imirimo mu minsi irindwi ishize.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, Mbombo yavuze ko yafashe uwo “mwanzuro uremereye…ku mpamvu zanjye bwite”, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho kandi ati: “Nifurije intsinzi nyayo guverinoma” ya Judith Suminwa.
Mbombo, wagiye aba intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi ahatandukanye, yari umujyanama w’umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibidukikije mbere y’uko ashyirwa muri guverinoma.
Ntibisanzwe muri DR Congo ko umutegetsi yegura nyuma y’iminsi micye gutya ahawe inshingano, ni mu gihe kandi Stéphanie Mbombo yari yagaragaje ko yishimiye kuza muri iyi guverinoma.
Nyuma y’uko Stéphanie Mbombo yeguye, guverinoma ya Suminwa isigaranye abaminisitiri 53 aho kuba 54.Stéphanie yari umwe mu bagore 17 bagize Guverinoma.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yitabiraga inama ya mbere ya guverinoma nshya, Stéphanie Mbombo yari yavuze ko mu bimureba, afite “ubushake” kandi azanye ingufu n’impinduka mu “kuzana umusanzu munini w’umutungo kamere wacu mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere”.
Stéphanie Mbombo – wize amategeko n’ububanyi n’amahanga – yagiye ahagararira DR Congo mu nama mpuzamahanga zitandukanye ku bigendanye n’ibidukikije n’izirebana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Mbombo asanzwe ari umukuru w’ishyaka Cercle des Réformateurs Intègres du Congo (CRIC), ishyaka rishyigikiye UDPS rya Perezida Tshisekedi, mbere yahoze mu ishyaka rya Mouvement de Libération du Congo (MLC) rya Jean Pierre Bemba, aza kurivamo avuga ko ridashyira imbere uburenganzira bw’abagore nk’uko yabyifuzaga.
Umwirondoro we ugaragaza ko yakoze i Burayi mu Bubiligi, muri Australia, muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo, mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa, mu ishami rya ONU muri Maroc, ndetse yabayeho umunyamakuru muri DR Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *