RDC: Vital Kamerhe ugiye gusura Goma,ashobora Kugaruka muri Politike ya Kongo?
Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

Umunyapolitike w’Umunyekongo,Vital Kamerhe, wagaragaye cyane mu gihe cy’amatora aheruka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ategerejwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’icyo gihugu muri iki cyumweru nkuko byatangajwe n’ishyaka rye.
Umunyapolitike w’Umunyekongo,Vital Kamerhe, wagaragaye cyane mu gihe cy’amatora aheruka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ategerejwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’icyo gihugu muri iki cyumweru nkuko byatangajwe n’ishyaka rye.
Nubwo akomoka i Bukavu, muri uyu mujyi ni ho higanje abayoboke benshi b’ishyaka rye, Union Pour la Nation Congolaise (UNC)ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyekongo ugenekereje mu Kinyarwanda.
Ni ubwa mbere Vital Kamerhe ari bube agarutse Goma kuva mu mwaka wa 2018 yiyamamariza kuba perezida.
Uyu munyapolitike wigeze kuba umuyobozi w’ibiro bya perezida, yaje gutabwa muri yombi mu 2021 aregwa kunyereza amadolari y’Amerika angana na miliyoni 5 yari agenewe umushinga wiswe ‘Umushinga w’iminsi 100’ wo guteza imbere ibikorwa remezo, perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi yari yarasezeranije abaturage.
Mu 2021 Vital Khamerhe yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ariko nyuma aza guhabwa imbabazi z’umukuru w’igihugu, arekurwa mu kwa gatatu , amaze umwaka umwe n’igice gusa muri gereza.
Uruzinduko rwe i Goma rutegerejwe cyane n’abayoboke bishyaka abereye ku isonga. bamwe batangiye kumushimagiza no kumuvuga ibigwi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iminsi mike mbere y’uko ahagera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *