skol
fortebet

RDC yacyuye uwari uyihagarariye mu Rwanda nyuma yo kwirukana Amb.Karega

Yanditswe: Monday 31, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yabujije uwo yari yagenye nka ambasaderi wayo mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera inahamagaza uwari muri izo nshingano mu buryo bw’agateganyo.
Ni nyuma y’aho icyo gihugu gihaye ambasaderi w’u Rwanda amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwacyo.
Ibyo biraturuka ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu bituranyi watewe n’iyubura ry’intambara z’umutwe wa M23.
Nk’uko bikubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa (...)

Sponsored Ad

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yabujije uwo yari yagenye nka ambasaderi wayo mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera inahamagaza uwari muri izo nshingano mu buryo bw’agateganyo.

Ni nyuma y’aho icyo gihugu gihaye ambasaderi w’u Rwanda amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwacyo.

Ibyo biraturuka ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu bituranyi watewe n’iyubura ry’intambara z’umutwe wa M23.

Nk’uko bikubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo Bwana Christophe Lutundula, kuri uyu wa mbere nibwo Vincent Karega wari ambasaderi w’u Rwanda muri Kongo yamenyeshejwe ko atagomba kurenza kuwa gatatu w’iki cyumweru akiri ku butaka bwa Kongo.

Ni umwanzuro wari wafashwe n’inama y’inzego nkuru z’umutekano yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuwa gatandatu ushize, aho yasabye guverinoma kwirukana ambasaderi w’u Rwanda.

Iyi baruwa kandi, irasaba ambasaderi wari wagenwe na leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuyihagararira mu Rwanda” kuba ahagaritse gushyikiriza abategetsi b’u Rwanda impapuro zibimwemerera kugeza hatanzwe andi mabwiriza.”

Ni mu gihe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ambasade ya Kongo mu Rwanda, nawe yahamagajwe i Kinshasa “kuganirizwa”, nk’uko iri tangazo ribivuga.

Akimara kumenyeshwa iyirukanwa rye kuri uyu wa mbere, Bwana Vincent Karega yasezeye kuri bagenzi be bakoranaga muri ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.

Nyuma uyu yahise afata ubwato bumwerekeza i Brazaville muri Repubulika ya Kongo, aho yagombaga gufatira indege imucyura i Kigali mu Rwanda.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa