skol

RDC yasabye ko abayobozi b’u Rwanda n’aba M23 bafatirwa ibihano

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize hanze itangazo rigamije kugaragaza uko umwuka uteye muri Kivu ya Ruguru imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.
Muri iri tangazo,RDC yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23,isaba ko rufatirwa ibihano ndetse ko itazihanganira kuba uyu umutwe waranze kubahiriza imyanzuro wafatiwe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula (…)

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize hanze itangazo rigamije kugaragaza uko umwuka uteye muri Kivu ya Ruguru imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.

Muri iri tangazo,RDC yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23,isaba ko rufatirwa ibihano ndetse ko itazihanganira kuba uyu umutwe waranze kubahiriza imyanzuro wafatiwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula APALA, rivuga ko iminsi yari yahawe umutwe wa M23 yo kuba yamaze kuva mu bice byose yafashe, yarangiye tariki 15 Mutarama 2023.

Ngo nyamara “umutwe w’iterabwoba M23 n’ubuyobozi bw’u Rwanda buwufasha, ntibubahirije umwanzuro n’umwe mu yafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibyasabwe n’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bacu.”

Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko umutwe wa M23 wabeshye ko wavuye mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo nyamara ngo ukomeje kubicunga.

Muri iri tangazo hongeye kuzamo ibyo kwica abaturage 227, Guverinoma ya Congo ivuga ko biciwe muri Lokarite za Kishishe na Pambo mu ijoro ryo ku ya 29 rishyira ku ya 30 Ugushyingo 2022.

Guverinoma ya Congo yakunze gutangaza iyi mibare nyamara hari Impuguke ziherutse kuhigerera zigaragaza ibitandukanye nabyo.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Congo, rigaragaza n’imyanzuro y’iki Gihugu, ivuga ko itazihanganira ibikorwa bya M23 n’umugambi wayo wo kurenga ku myanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo rwo gushyira mu bikorwa indi yafatiwe i Nairobi n’i Luanda.

Nanone kandi Guverinoma ya Congo ivuga ko itazihanganira kuba u Rwanda rurenga ku myanzuro yafatiwe muri izi nama, ngo ruhagarike gufasha umutwe wa M23.

Igasoza isaba Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’abafatanyabikorwa ba Congo, gufatira ingamba n’ibihano abayobozi b’u Rwanda n’abayobozi ba M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa