RDC yasubije Perezida Kagame ku kibazo cy’impunzi yakomojeho
Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023
Umuvugizi wa leta ya DR Congo yavuze ko igihugu cye gicumbikiye impunzi nyinshi kurusha iz’Abanyekongo bari mu Rwanda yirengagiza imibare yatanzwe na UN.
Patrick Muyaya yasubizaga ku byavuzwe na Perezida Kagame kuwa mbere, cyane aho yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwakira impunzi zikaba ari zo amaherezo tuza kuryozwa mu buryo runaka, cyangwa se tukanafatwa nabi kubwazo”.
Kagame yavugaga impunzi z’Abatutsi bo muri DR Congo bahunze cyera n’abahunga muri iyi minsi, izo mpunzi ziri mu (…)
Umuvugizi wa leta ya DR Congo yavuze ko igihugu cye gicumbikiye impunzi nyinshi kurusha iz’Abanyekongo bari mu Rwanda yirengagiza imibare yatanzwe na UN.
Patrick Muyaya yasubizaga ku byavuzwe na Perezida Kagame kuwa mbere, cyane aho yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwakira impunzi zikaba ari zo amaherezo tuza kuryozwa mu buryo runaka, cyangwa se tukanafatwa nabi kubwazo”.
Kagame yavugaga impunzi z’Abatutsi bo muri DR Congo bahunze cyera n’abahunga muri iyi minsi, izo mpunzi ziri mu mpamvu umutwe wa M23 utanga zo gufata intwaro. Kinshasa igashinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.
Mu mbwirwaruhame ku banyamakuru kuwa gatatu nimugoroba, Muyaya yavuze ko kuri Kagame “uburenganzira bwa muntu nta gaciro bufite” kubera “gukangisha umuryango mpuzamahanga ubuzima bw’abantu, arenze ku mategeko [mpuzamahanga] yose”.
Muyaya avuga ko DR Congo ifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda kurusha iz’Abanyecongo u Rwanda rucumbikiye, agasaba u Rwanda “kutivanaho inshingano zarwo”.
Imibare yo mu Ukuboza 2022 y’ishami rya ONU ryita ku mpunzi ariko ivuga ko DRC ifite impunzi 72,192 z’Abanyarwanda naho u Rwanda rukagira impunzi 76,004 z’Abanyecongo.
Kuba leta ya DR Congo idahashya FDLR, umutwe urwanya leta y’u Rwanda, ni kimwe mubyo Perezida Kagame avuga ko ari “umuzi w’ikibazo”.
Muyaya yavuze ko mu 1994 Congo yafunguriye imipaka impunzi z’u Rwanda ibisabwe n’umuryango mpuzamahanga “kuko byari bikenewe ku burenganzira bwa muntu”.
Ati: “Akaga kacu katangiye icyo gihe, uyu munsi [umuryango mpuzamahanga] ntugomba kwirengagiza inshingano zawo mu kibazo cya DR Congo”, avuga ko kimaze imyaka 30.
BBC
Ibitekerezo
ariko abanyekongo mwese muri injiji, urwanda rwashyizeho igihe impunzi zabo aho ziri hose zitahuka, aho muri RDC zaratashye,niba uvuga izo nterahamwe za 1994, kandi nazo ntizikiri zose kuko abenshi bagiye bahunguka kubushake ubu bameze neza mu miryango yabo, abo uvuga rero bakiri aho nizo nterahamwe zibarwanirira ntabandi, abo nabo bashatse bataha, ariko uziko yasize akoze icyaha arabibazwa kuko ntiwaba warishe ngo uze widegembya aho ngaho.naho abanyu se ko nubu bakiza, abo uvuze bararenga kuko hari abakera, nabavuba.