skol
fortebet

RDC yitandukanyije n’abaturage iha isezerano rikomeye MONUSCO

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ku wa Kane tariki 28 Nyakanga yatangaje ko igihugu cye kigomba kongera imbaraga mu mikoranire yacyo n’ingabo ziri mu butumwa bwa Loni.
Nubwo abaturage ba RDC bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO ndetse no kuyisaba kubaviramu gihugu,Guverinoma ya RDC yo yemeje ko hakwiriye kongerwa imikoranire nayo nkuko Bwana Muyaya yabivuze mu kiganiro n’ Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwa (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ku wa Kane tariki 28 Nyakanga yatangaje ko igihugu cye kigomba kongera imbaraga mu mikoranire yacyo n’ingabo ziri mu butumwa bwa Loni.

Nubwo abaturage ba RDC bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO ndetse no kuyisaba kubaviramu gihugu,Guverinoma ya RDC yo yemeje ko hakwiriye kongerwa imikoranire nayo nkuko Bwana Muyaya yabivuze mu kiganiro n’ Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, Khassim Diagne.

Patrick Muyaya yavuze ko rimwe mu masomo akomeye bakuye mu myigaragambyo yakozwe muri iki cyumweru, ari ukuvugurura no kongera imbaraga mu mikoranire na MONUSCO.

Yagize ati “Isomo rya mbere twakuyemo, nkeka ko dukeneye kongera imbaraga byumwihariko mu bikorwa by’ibanze nko mu rwego rwa politiki, mu by’ibikorwa bya gisirikare ndetse no mu guhanahana amakuru.”

Patrick Muyaya kandi yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo kuko bigira ingaruka ku mpande zombi yaba uruhande bamagana ndetse na bo ubwabo.

MONUSCO yahakanye ko ingabo zayo zarashe mu baturage bariho bigaragambya bayamagana, yemeza ko hari gukorwa iperereza ku bagize uruhare mu mpfu z’abaguye muri iyi myigagambyo yabaye muri iki cyumweru.

Yagize ati “Ndagira ngo mbivugire aha ko kuva iyi myigaragambyo yatangira nari ndi kumwe n’ingabo zacu na Komana w’ingabo. None ndashaka kubahamiriza ukuri mbihagazeho ko MONUSCO itigeze irasa mu kivunge cy’abigaragambya.”

Yakomeje agira ati “Aka kanya kugira ngo nshyire umucyo hanze, tugiye gutangiza iperereza. Iryo perereza ni ryo rizatuma tumenya ahaturutse amasasu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa