skol

Rishi w’ Ubwongereza yumvikanye mu ijambo yamagana ubatinganyi

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyaka rye ry’aba ‘Conservateur’ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa n’ubuyobe bw’ababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose.

Ati “Umugabo ni umugabo kandi n’Umugore ni umugore. Ibyo ni ibisanzwe.”

Muri iri jambo rye rya mbere kuva yaba minisitiri w’intebe ryanashyigikiwe n’Abakonserivateri benshi, Minisitiri Rishi yavuze ko abatuye muri kiriya gihugu cy’Uburayi bakwiye kwita cyane ku myumvire rusange (Common sense) aho gutwarwa n’ibije byose n’amarangamutima y’abantu bishora mu myitwarire y’inzaduka bitwaza ngo ni uburenganzira bwabo.

Minisitiri Sunak yanavugiye muri iyi nama yari yiganjemo abakomeye bo muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza kandi ko ashyigikira kuba iri shyaka ry’abakonserivateri ryemera “Urukundo” anashimangira ko abagore bishora mu butinganyi bakigira abagabo bagomba gukumirwa mu bitaro n’amavuriro y’abagore.

Ati “Abarwayi bagomba kumenya niba ibitaro bivura abagabo cyangwa niba ari abagore.”
Ibi akaba yabivuze ashimaningira ibyari byanatangajwe na minisitiri w’umutekano , Suella Braverman nawe wari wamaganye bene abo bagore mu bitaro by’abagabo umunsi umwe mbere y’uko Rishi Sunak avuga iri jambo.

Suella Braverman nawe ati “Abagore barYamana na bagenzi babo (abiyumva nk’abagabo) nta mwanya bafite mu cyumba cy’abagore cyangwa se ahandi hantu hose hari umutekano ujyanye n’abagore.”

N’ubwo abayoboke b’ishyaka rya conservateur bagaragaye bashimishijwe n’amagambo ya minisitiri w’intebe. Ibi bitekerezo bye byamaganwe cyane n’abaturage benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko "badashobora kubyemera" ndetse ko ibyo avuga bihabanye n’amahame agenga uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa