skol
fortebet

Rwanda na DRC bemeranijwe uburyo 5 buzifashishwa mu gucyura impunzi z’Abanyekongo

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko biboneka mu nyandiko basinye yatangajwe na Minisitiri Lutundula, we na Minisitiri Kayisire bahujwe na Grandi, mu byo bumvikanye harimo;

Sponsored Ad

Nk’uko biboneka mu nyandiko basinye yatangajwe na Minisitiri Lutundula, we na Minisitiri Kayisire bahujwe na Grandi, mu byo bumvikanye harimo;

Kubahiriza amasezerano yo muri 2010,Gutangira ibiganiro bigamije gufasha gucyura impunzi, Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano, Kwita ku mutekano w’abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukiye.

Ikindi ibihugu byombi byemeranijweho ni uguhurira i Nairobi mu kwezi gutaha mu nama tekinike yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.

Impunzi ziri mu bihugu byombi zifatwa na bamwe nk’irindi pfundo ry’amakimbirane hagati y’ibi bihugu, ikibazo cyazo cyongeye guhuza abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda bagifataho imyanzuro.

Ku butumire bwa Filippo Grandi, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi (UNHCR), Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Christophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye i Genève mu Busuwisi kuwa mbere.

Filippo Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo “baganire ku gucyura impunzi ku bushake” ziri kuri buri ruhande.

Imibare ya UNHCR yo muri Werurwe (3) 2023 ivuga ko mu Rwanda hari impunzi 75,041 z’Abanyecongo naho muri DR Congo hari impunzi 208,297 z’Abanyarwanda.

UNHCR ivuga ko impunzi nshya 6,608 z’Abanyecongo zageze mu Rwanda hagati y’Ugushyingo(11) 2022 na tariki 04 Gicurasi(5) 2023.

U Rwanda, DR Congo na UNHCR, mu 2010 byasinye amasezerano yo gufatanya gucyura impunzi ku bushake yashyiriweho umukono i Goma n’i Kigali muri uwo mwaka.

Ayo yari akubiyemo; ubushake bw’ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma impunzi zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.

Yarimo kandi ko “nta ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n’ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa