Sena yashimye Leta yimuye abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro
Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022
Inama y’Abaperezida ba za Komisiyo Zihoraho muri Sena yateranye iyobowe na Perezida wa Sena,Iyamuremye Augustin yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, kuko bava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bagatura ahujuje ibyangombwa.
Mu byaganiriweho harimo ibikorwa biri muri Komisiyo Zihoraho za Sena, aho abagize Inama y’Abaperezida barebeye hamwe igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo (…)
Inama y’Abaperezida ba za Komisiyo Zihoraho muri Sena yateranye iyobowe na Perezida wa Sena,Iyamuremye Augustin yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, kuko bava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bagatura ahujuje ibyangombwa.
Mu byaganiriweho harimo ibikorwa biri muri Komisiyo Zihoraho za Sena, aho abagize Inama y’Abaperezida barebeye hamwe igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu kungurana ibitekerezo kuri icyo gikorwa, Inama y’Abaperezida yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).
Rigira riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza, bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo “kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo”.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *