skol

Sierra Leone: Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bamaganye uburyo gutora Perezida biri kugenda

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Umukandita ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihu ari kwibwa ku manywa y’ihangu.

Ibi ngo arabihera ku kuba indorerezi zo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zarangiwe kugenzura uko amajwi arimo kubarurwa nyamara babyemerewe n’itegeko rigenga itora muri iki gihugu cya Sierra Leone.

Kugeza ubu kuri site z’itora aho amajwi amaze kubarurwa, araha amahirwe umukandida Julius Maada Bio usanzwe ku butegetsi ugereranije n’uwo bahanganye cyane Samura Kamara utavuga rumwe nawe

Amakuru aturuka mu mugi wa Freetown yemeza ko bwana Bio ariwe uhabwa amahirwe yo kwegukana amatora cyane ko ngo yakoresheje imbaraga nyinshi mu kwiyamamaza no kwegera abo batavuga rumwe basa nabakomeye akabategura.

Indorerezi z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nazo zatunze agatoki komisiyo y’amatora muri Sierra Leone zivuga ko itagaragaza umucyo mu byavuye kuri site z’itora kando ko bishobora guteza imvururu mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu.

Ni mu gihe Komisiyo y’amatora muri Siyera Lewone yatangaje ko iteganya ko ibisubizo bya nyuma by’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku cyumweru bizashyirwa ahagaragara mu gihe gito kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa