skol

Taiwan yashimangiye ko u Bushinwa bufite gahunda yo kwivanga mu matora yabo

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Raporo y’umutekano w’imbere mu gihugu yasuzumwe na Reuters, iravuga ko Guverinoma ya Taiwan ivuga ko u Bushinwa buzagerageza kwivanga mu matora y’ingenzi yo muri Mutarama butera inkunga mu buryo butemewe abakandida b’inshuti za Beijing bakoresheje porogaramu z’itumanaho cyangwa ingendo mu matsinda .

Guverinoma ya Perezida Tsai Ing-wen yaburiye kenshi ko u Bushinwa buzagerageza guhindura ibitekerezo by’abaturage ku kirwa kiyobowe muri demokarasi, Beijing ivuga ko ari ubutaka bwayo nubwo Taipei ibyamagana.

N’ubwo abayobozi bakuru ba Taiwan, barimo n’umuyobozi w’inama y’umutekano y’igihugu, Wellington Koo, muri uyu mwaka baburiye ko u Bushinwa bushobora kugerageza guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite hakoreshejwe ubukangurambaga bugizwe n’amakuru atari yo, ariko amakuru arambuye y’uko Taiwan itekereza ko u Bushinwa bushobora gukoresha inkunga itemewe ntiyari yaravuzwe mbere.

Umwe mu bashinzwe umutekano wa Taiwan ufite ubumenyi butaziguye kuri iki kibazo yagize ati: "Bizeye ko bazakoresha abaturage ba Taiwan mu kugera ku nzego z’ibanze". "Bizeye ko bazakoresha abatora badafite uruhande rwa politiki babarizwamo kandi bagatora uzabaha inyungu."

Raporo imwe yashyizwe ahagaragara yasuzumwe na Reuters ivuga ko ku rutonde rwa guverinoma igomba rw’abashobora kwakira inkunga y’u Bushinwa ari amashyaka mato ya politiki ashyigikira ubusugire bwa Beijing kuri iki kirwa, abajyanama bo kunzego z’ibanze, ndetse n’insengero zifitanye imikoranire n’izo mu Bushinwa.

Pekin ngo ishobora kandi kwemerera ingendo ku buntu mu Bushinwa ku baturage babarirwa mu magana bo muri Taiwan bazagira uruhare mu kwiyamamaza mu matora mbere yo gutora kugira ngo "bagire uruhare mu byemezo byo gutora", nk’uko indi raporo y’imbere mu gihugu yabitangaje, yerekeza ku banyapolitiki baho nk’abayobozi b’akarere ndetse n’abayobozi b’imidugudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa