skol
Kigali

Tanzania: Polisi yataye muri yombi abakuriye CHADEMA bakekwaho gutegura imyigaragambyo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 November 2020

Lazaro Mambosasa, umukuru wa polisi ya Dar es Salaam uyu munsi yatangaje ko bataye muri yombi bamwe mu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi barimo batatu mu bakuriye ishyaka CHADEMA.

Freeman Mbowe, ukuriye ishyaka CHADEMA, ari muri abo bafashwe bagafungwa.

Mambosasa yabwiye igitangazamakuru cya leta ko hari amakuru y’ubutasi bafite ko abo bantu bateguraga imyigaragambyo y’urugomo no gutwika amasoko.

Muri weekend, abakuriye amashyaka ya CHADEMA na ACT-Wazalendo basabye abarwanashyaka bayo mu gihugu kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora no gusaba ko haba andi mashya.

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rurasaba kandi ko komisiyo y’amatora iseswa nyuma kuko bemeza ko habayeho kwiba amajwi mu buryo bukomeye mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Ibivugwa n’aba byamaganywe na komisiyo y’amatora ko atari ukuri, ambasade ya Amerika i Dar es Salaam yo yavuze ko ibivugwa n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi ari ukuri.

Kuri uyu wa mbere kugeza mbere ya saa sita ku masaha yaho, nta myigaragambyo yari yaba muri Tanzania cyangwa muri Zanzibar.

Polisi yaburiye ko ikoresha imbaraga mu gushyira ku murongo umuntu wese wajya mu mihanda ari kwigaragambya.

Ibyavuye mu matora muri Tanzania amategeko yaho avuga ko bidashobora kugira ahandi bijuririrwa.

Ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryatsinze amatora ku buryo bw’ubwiganze muri Tanzania na Zanzibar.

Muri iki gitondo muri Zanzibar hatangiye imihango yo kurahiza perezida watowe Hussein Mwinyi kuri ibi birwa bifite ubwigenge bucagase kuri Tanzania.

Perezida John Magufuli watangajwe ko yatsinze amatora yo ku wa gatatu, yavuze ko azakorera abaturage ba Tanzania bose atitaye ku ishyaka barimo, ubwoko cyangwa idini.

Perezida Magufuli yabivugiye mu murwa mukuru Dodoma nyuma yo gushyikirizwa n’akanama k’amatora icyemezo cyuko ari we watsinze amatora, yamaganwe n’amashyaka akomeye atavuga rumwe na leta.

Icyo cyemezo kandi cyahawe na Visi Perezida we Madamu Samia Hassan Suluhu, bombi bo mu ishyaka riri ku butegetsi ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM).

Yashimiye bamwe mu bandi bari abakandida muri aya matora bari bitabiriye uwo muhango, asezeranya ko azakorana nabo.

Ati: "Ni ukuri koko abaturage baduhaye intsinzi nini cyane, ariko ibyo ntibyaba impamvu yo gutesha agaciro ibitekerezo n’inama zanyu".

Yongeyeho ati: "Kubona amajwi 84,4% ni icyizere cyinshi Abanyatanzaniya batugiriye kandi mvuze nshimitse ko mfitiye Abanyatanzaniya ideni rinini cyane, icyizere cyabo nzagishyira mu bikorwa nkora akazi cyane ijoro n’amanywa".

Magufuli w’imyaka 61, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2015, iyi ni manda ye ya kabiri y’imyaka itanu - ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga.

Tundu Lissu, wari umukandida wa CHADEMA, yamuguye mu ntege n’amajwi 13%.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lithuania yasabye abaturage bayo kujugunya amatelefoni akorerwa mu...

Minisiteri y’ingabo ya Lithuania yasabye abaturage ko bakwiye guta...
23 September 2021 0

Afghanistan: Aba Taliban barasaba kugeza ijambo ku nteko rusange ya UN i...

Aba Taliban basabye kugeza ijambo ku bategetsi b’isi mu nteko rusange...
22 September 2021 0

Sudan: Hapfubye ihirikwa ry’ubutegetsi ryari rikozwe na bamwe mu...

Amakuru aturuka muri Sudan aravuga ko haburijwemo umugambi wo guhirika...
21 September 2021 0

Manny Pacquiao wamamaye mu iteramakofe agiye kwiyamamariza kuyobora...

Manny Pacquiao, umunya-Philippines w’icyamamare mu iteramakofe yatangaje ko...
20 September 2021 0

Perezida mushya wa Zambia yanze kugenda n’indege yihariye atwarwa hamwe...

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema,yahisemo gutega indege ya QATAR...
20 September 2021 0

Ubufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia...

Ubufaransa bwavuze ko buhamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri...
18 September 2021 0