skol
fortebet

Tanzaniya:Kumenwaho aside no gushimutwa, umuvuno ushinjwa Politiki ya Perezida Samia Suluhu

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inkubiri ya vuba aha yo gushimutwa, gutabwa muri yombi n’iyicwa mu bugome ry’umutegetsi wo mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, isa nk’irimo gutuma urumuri rw’icyizere muri politike, cyari cyazanywe no kugera ku butegetsi kwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu mwaka wa 2021, rukendera.

Sponsored Ad

Habayeho kwiruhutsa cyane ubwo Samia – Perezida wa Tanzania wa mbere w’umugore – yageraga ku butegetsi, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemererwa gukora mitingi no kunenga leta nta bwoba ko byayagiraho ingaruka zikomeye.

Ariko hari uguhangayika gukomeje kwiyongera ko Tanzania irimo gusubira mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bw’uwamubanjirije, John Magufuli.

Mu byumweru bishize, babiri mu bo ku rwego rwo hejuru mu bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi inshuro ebyiri, naho undi wo hejuru utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ali Kibao, yarashimuswe, aricwa ndetse umurambo we umenwaho aside n’abantu bamushimuse batamenyekanye.

Tundu Lissu, umukuru wungirije w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, yagize ati: "Uko ibintu bimeze muri politike muri Tanzania biteye impungenge ku rwego rwo hejuru cyane."

Yabibwiye BBC icyumweru kimwe mbere yuko atabwa muri yombi ku wa mbere, ubwo ishyaka rye ryari ryateganyije kwigaragambya ryamagana iyicwa rya Kibao ndetse n’ibivugwa ko abandi benshi banenga ubutegetsi baburiwe irengero. Nyuma Lissu yararekuwe by’agateganyo amaze kuriha (gutanga) ingwate.

No mu kwezi gushize na bwo yarekuwe by’agateganyo amaze kuriha ingwate, nyuma yuko yari yatawe muri yombi umunsi umwe mbere ya mitingi yabujijwe kuba y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yari kubera mu mujyi wa Mbeya wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Ishyaka CHADEMA ryavuze ko abarwanashyaka hafi 100 baryo bafunzwe mu rwego rwo kubuza ko iyo mitingi iba.

Lissu yabwiye BBC ati: "Turimo gutangira kubona ubwoko bw’inkubiri y’ikandamiza n’urugomo rukorwa na leta byaranze igihe cyo kuva mu [mwaka wa] 2016 kugeza mu 2020 [mu gihe cy’ubutegetsi bwa Magufuli]."

Mu mwaka wa 2017, Lissu yarakomeretse cyane mu igerageza ryo kumwica, ubwo imodoka ye yamishwagaho amasasu nibura 16.

Yavuriwe mu mahanga ndetse aguma mu buhungiro mu Bubiligi kugeza ubwo yasubiraga muri Tanzania mu mwaka ushize, agamije, nkuko abivuga, "kwandika igice gishya" cy’igihugu cye nyuma yuko perezida akuyeho itegeko ribuza gukora mitingi.

Ubu Lissu abona ko amavugurura yari yasezeranyijwe ari agakingirizo (ko mu maso).

Yabwiye BBC ati: "Nta mavugurura n’amwe [yabayeho]. Nta mavugurura yo mu bwoko bwa demokarasi."

Yongeyeho ko nubwo guhangana bishobora kuba binogeye abatavugarumwe n’ubutegetsi kugira ngo babone amajwi, byenyegeza ubushyamirane.

Kibwana yavuze ko Samia yari yagaragaje ko "afunguye cyane ku biganiro" ndetse ko, uko abibona nka Perezida, ishyaka CHADEMA "ryafunze imiryango yerekeza mu biganiro", riyoboka ibikorwa byo kwigaragambya.

Uyu musesenguzi yongeyeho ati: "Ibi birareba impande zombi – kugira ngo bicare basubire mu biganiro."

Mu ntangiriro, Samia yibandaga cyane ku ntero ye yamamajwe cyane y’inyuguti enye za R – ni ukuvuga ubwiyunge, ukwihangana, amavugurura no kongera kubaka (’reconciliation, resilience, reforms and rebuilding’).

Ibyemezo bye byo kwiyunga n’abatavugarumwe n’ubutegetsi no gutangiza amavugurura – cyane cyane ubwo yasaga nk’utari ku gitutu cyo kubikora – byatumye ashimagizwa muri Tanzania no mu mahanga.

Haracyari ibimenyetso by’isura nziza ashaka kugumana.

Ku cyapa kiri rwagati mu murwa mukuru Dodoma, handitse mu Giswayile ngo "Perezida wa buri Munya-Tanzania wese – hatitawe ku ishyaka rye, idini, ubwoko [cyangwa], igitsina. Mama [Samia] asohoza isezerano."

Icyo cyapa kiriho ifoto ye yicaye arimo kuganira na Lissu, ubu wahindutse umwe mu bamunenga cyane.

Ibindi byapa, birimo n’ikiri mu mujyi munini wa Dar es Salaam, bigaragaza Samia ari kumwe n’abandi bakuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bigaragaza ubushake bwe bwo kunga abantu bo mu nzego zitandukanye za politike.

Bigaragara nk’ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora yo mu nzego z’ibanze yo mu kwezi gutaha, n’amatora ya perezida n’ay’abadepite yo mu mwaka utaha.

Ayo matora azaba ikizamini cya mbere cya nyacyo ahuye na cyo. Yari Visi Perezida wa Magufuli, ndetse yasigaranye ubuperezida kubera urupfu rutunguranye rwa Magufuli rwabaye mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Cyo kimwe na Magufuli, ari mu ishyaka rya CCM, ryatsinze buri matora ryitabiriye kuva Tanzania yabona ubwigenge mu mwaka wa 1961 ku Bwongereza bwayikolonizaga icyo gihe.

Ishyaka ACT-Wazalendo, rya kabiri rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, rivuga ko gahunda ya Samia y’amavugurura ishobora kuba yaraburijwemo n’ubwoba bwa CCM ko ishobora gutsindwa amatora.

Dorothy Semu, umukuru w’ishyaka ACT-Wazalendo, yabwiye BBC ati: "Twumvise umuntu ukomeye muri CCM avuga ko iyo [Samia] aza gukomeza urya muvuduko yazanye, yari gutakaza igihugu kikigarurirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi."

Yongeyeho ati: "Rero wenda yamize [yacengewe n’] ubwo bwoba bwuko niba ukoze amavugurura, amaherezo bizarangira wemeye iby’abatavuga rumwe n’ubutegetsi."

Ariko Semu yumva ko umwuka wa politike ubu umeze neza kurusha mu gihe cy’ubutegetsi bwa Magufuli, nubwo abategetsi bo muri leta rimwe na rimwe bakora nkaho "barimo kutugirira ubuntu".

Yabwiye BBC ati: "Ubu dufite urubuga rw’abaturage rufunguye kurushaho. Dushobora kuvuga kuri politike twisanzuye. Dushobora kuganira nk’amashyaka ya politike. Dushobora kujya muri mitingi za politike. Dushobora gukora inama."

Semu yongeyeho ko muri iki gihe amatora ari hafi, "dufite icyizere, ariko nta cyizere dufite ko buri kintu cyose kizagenda neza".

Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi Fatma Karume yabwiye BBC ko amavugurura nyakuri ashingiye ku kuvugurura amategeko ya Tanzania kugira ngo ububasha bwa perezida bugabanuke.

Yagize ati: "Muri Tanzania dufite ikintu cyitwa ubuperezida bwa cyami.

"Icyo dufite gusa ni umukuru wa leta udakandamiza cyane... tuvuge, utanogewe cyo kimwe na Magufuli no gukoresha imbaraga z’ikandamiza za leta."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa