skol
fortebet

Tchad: Perezida Mahamat w’inziba cyuho yasinye iteka risezerera Abajenerali hafi 50

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad yamaze gushyira umukono ku iteka risezerera abasirikare bakuru 48 bo ku rwego rwa general, barimo Lt. Gen. Moussa Haroun Tirgo, wabaye umuyobozi wa polisi igihe kirekire .

Sponsored Ad

Kuva mu mwaka wa 2011, ikiruhuko cy’izabukuru kuri ba jenerali cyari cyahagaritswe, ku mugaragaro kugira ngo birinde kugwa mu kaga, kubera ko nta pansiyo yari yarateguriwe icyo gikorwa. Umubare wabo rero wakomeje kwiyongera.

Minisitiri w’ingabo wa Tchad, Gen. Daoud Yaya Brahim ariko, yishimiye "intambwe yatewe izadufasha kugira ingabo zikiri nto, zigezweho kandi zikora neza" kandi byashobotse cyane cyane bitewe n’ishyirwaho rya sitati igenga ingabo n’inzego z’umutekano mu 2022.

Ba jenerali bahatiwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bemerewe agahimbazamushyi na pansiyo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Iyi sitati yemerera umujenerali wese ugiye mu zabukuru "amezi 14 y’umushahara fatizo wongeyeho agahimbazamusyi k’amezi atandatu n’amezi atatu y’ikiruhuko". Ni agahimbazamusyi k’intangiriro muri miliyoni nyinshi z’ama-CFA na pansiyo nziza,” nk’uko umwe mu batanze amakuru avuga.

Umuhanga mu bya politiki muri Tchad, Evariste Ngarlem Toldé, we yasesenguye iyi gahunda agira ati "Ariko ntituzi neza ko ibyo bihagije." Yibukije ko kuri bo ibi bisobanura guheba inyungu nyinshi bari bafite nk’imodoka y’akazi cyangwa se amazi n’amashanyarazi ku buntu.

Yongeraho kandi ko byaba ari "ukubeshya", kuvuga igisirikare kigezweho kandi gikora neza igihe cyose kizaba kiganjemo amoko amwe ... ibintu byatewe utwatsi na Minisitiri w’ingabo uvuga ko ari "ugusebanya muri politiki".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa