skol

Trump arifuza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika nubwo akitaba inkiko

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Donald Trump arifuza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika by’agateganyo kugeza igihe abagize ishyaka ry’aba-républicain baba bemeje umuyobozi mushya.

Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yabwiye Fox News Digital ko yifuza kuba ayobora iyi nteko nyuma y’aho uwari umuyobozi wayo yegurijwe ku nshingano ze.

Ati “Nasabwe kuvuga nk’umuntu waba umuhuza kuko mfite inshuti nyinshi mu Nteko. Mu gihe baba batabonye amajwi asabwa, bambajije niba nshobora kuba mfashe inshingano by’agateganyo kugeza igihe babonera umuntu uyobora igihe kinini, kuko njye ndi kwiyamamariza kuyobora igihugu ku mwanya wa Perezida.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu Cyumweru gitaha nibwo bazatora usimbura Kevin McCarthy wegujwe mu cyumweru gishize. Ni ubwa mbere mu mateka y’Inteko ya Amerika umuyobozi wayo yegujwe.

Guhitamo Trump nk’umuyobozi w’agateganyo byatuma uyu mugabo akomeza kugira amahirwe yo kuza imbere mu bakandida b’ishyaka ry’aba-républicain mu matora ari imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Ntabwo Amerika yigeze igira umuyobozi w’Inteko w’agateganyo utatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko gusa Itegeko Nshinga ntabwo ribuza kuba umuntu udasanzwe abarizwa mu Nteko yayiyobora.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika aba afite ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu, kuko ariwe usinya amategeko amwe n’amwe ndetse agaha inshingano komisiyo z’inteko.

Inshingano ze zirimo ko ashobora no gusimbura Umukuru w’Igihugu mu gihe cyose we na Visi Perezida bagize impamvu zituma beguzwa cyangwa se badahari. Bivuze ko aba ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa