Trump ashobora gutegeka manda ya gatatu nka Perezida w’Amerika?
Yanditswe: Tuesday 01, Apr 2025

Donald Trump yavuze ko atarimo gutera urwenya ku gushaka gutegeka manda ya gatatu nka Perezida w’Amerika.
Itegekonshinga ry’Amerika rivuga ko "nta muntu...uzatorwa inshuro zirenze ebyiri", ariko bamwe mu bashyigikiye Trump bumvikanishije ko hashobora kuba hari ubundi uburyo bwo kubigeraho.
Kuki Trump arimo kuvuga kuri manda ya gatatu?
Mu kiganiro na televiziyo NBC yo muri Amerika, Trump yabajijwe ku kuba bishoboka ko yashaka gutegeka manda ya gatatu, avuga ko "hari uburyo ushobora kubikora".
Yongeyeho ati: "Sindimo gutera urwenya... abantu benshi barashaka ko mbikora.
"Ariko, urebye mbabwira ko dufite inzira ndende [yo kunyuramo], murabizi, haracyari kare cyane muri ubu butegetsi."
Trump, uzaba afite imyaka 82 ubwo azaba arangije iyi manda ye ya kabiri, yabajijwe niba yashaka gukomeza gukora "akazi ka mbere gakomeye cyane mu gihugu".
Yasubije ati: "Jye nkunda gukora."
Ayo si yo magambo ye ya mbere kuri iyi ngingo. Muri Mutarama (1) uyu mwaka, yabwiye abamushyigikiye ko cyaba ari "icyubahiro cya mbere gikomeye cyane cy’ubuzima bwanjye gukora [gutegeka] atari inshuro imwe, ahubwo ebyiri cyangwa eshatu cyangwa enye".
Ariko nyuma yavuze ko uru rwari urwenya rugenewe "ibitangazamakuru bitangaza amakuru y’ibinyoma".
Itegekonshinga ry’Amerika rivuga iki?
Urebeye inyuma, itegekonshinga ry’Amerika risa nk’iribuza umuntu uwo ari we wese gutegeka manda ya gatatu. Ivugurura rya 22 rigira riti:
"Nta muntu uzatorerwa ubutegetsi bwa perezida inshuro zirenze ebyiri, ndetse nta muntu wigeze kuba perezida, cyangwa gukora nka perezida, imyaka irenze ibiri kuri manda undi muntu runaka yatorewe nka perezida, uzatorerwa ubutegetsi bwa perezida inshuro irenze imwe."
Guhindura itegekonshinga byasaba kwemezwa na bibiri bya gatatu (2/3) by’abagize umutwe wa sena n’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko y’Amerika, no kwemezwa na bitatu bya kane (3/4) by’ubutegetsi bwa leta zigize iki gihugu.
Ishyaka Trump arimo rw’abarepubulikani rigenzura imitwe yombi y’inteko ishingamategeko ariko ntirifite ubwiganze bucyenewe. Ikindi kandi, ishyaka ry’abademokarate rigenzura ubucamanza bwo ku rwego rwa leta muri leta 18 kuri 50 zigize Amerika.
Ni gute Trump ashobora kuba perezida kuri manda ya gatatu?
Abashyigikiye Trump bavuga ko hari icyuho mu itegekonshinga, kitaragaragazwa mu rukiko.
Bavuga ko ivugurura rya 22 ribuza gusa mu buryo bweruye kuba umuntu "yatorerwa" manda zirenze ebyiri nka perezida - ntirigire ikintu na kimwe rivuga ku "gukurikirana".
Bijyanye n’uku kubona ibintu gutya, Trump ashobora kwiyamamaza nka visi perezida n’undi mukandida - wenda visi perezida we JD Vance - mu matora yo mu mwaka wa 2028.
Baramutse batsinze, uwo mukandida ashobora kurahizwa kuba perezida w’Amerika, nuko ako kanya agahita yegura - bigatuma Trump ahita afata ubutegetsi nk’umukurikiye.
Steve Bannon, utangaza ibiganiro mu buryo bwa ’podcast’ ndetse akaba yarahoze ari umujyanama ukomeye wa Trump, yavuze ko yemeza ko Trump "aziyamamaza akongera agatsinda", yongeraho ko hari "uburyo nka bubiri" bwo kubigeraho.
Andy Ogles, Depite w’umurepubulikani uhagarariye leta ya Tennessee mu nteko ishingamategeko, yazanye umwanzuro mu nteko muri Mutarama (1) uyu mwaka, wo gusaba ivugurura ry’itegekonshinga kugira ngo perezida ashobore gutegeka kugeza kuri manda eshatu - igihe cyose zaba zidakurikirana.
Ibi byaba bivuze ko Trump wenyine, mu bahoze ari baperezida bose bakiriho, ari we waba wemerewe kwiyamamaza - Barack Obama, Bill Clinton na George W Bush, bose bategetse manda zikurikirana, mu gihe Trump yatsinze amatora yo mu mwaka wa 2016, atsindwa ayo mu 2020, yongera gutsinda mu mwaka wa 2024.
Ariko, kubera ibisabwa byinshi kugira ngo habeho amavugurura y’itegekonshinga, bituma icyifuzo cya Ogles kiba nk’inzozi gusa zidashoboka - nubwo bwose cyatumye abantu bakivugaho.
Ni nde wamagana manda ya gatatu ya Trump?
Abademokarate barayamagana cyane.
Daniel Goldman, umwe mu badepite bahagarariye New York wabaye umunyamategeko mukuru mu gikorwa cya mbere cyo kugerageza kweguza Trump, yagize ati: "Uku ni ukundi gufata indi ntera kubayeho mu muhate ugaragara we wo kwigarurira leta no gusenya demokarasi yacu."
"Niba abarepubulikani bari mu nteko bemera Itegekonshinga, bazamagane ku mugaragaro ibyifuzo bikomeye bya Trump byo gushaka manda ya gatatu."
Bamwe mu bo mu ishyaka rya Trump na bo batekereza ko ari igitekerezo kibi.
Senateri w’umurepubulikani Markwayne Mullin, wa leta ya Oklahoma, muri Gashyantare (2) uyu mwaka yavuze ko atazashyigikira igerageza ryo kongera gushyira Trump muri White House (ibiro bya perezida w’Amerika).
Mullin yabwiye televiziyo NBC ati: "Mbere na mbere, sinahindura itegekonshinga ry’Amerika, keretse Abanyamerika bahisemo kubikora."
Inzobere mu mategeko zivuga iki?
Derek Muller, wigisha amategeko agenga amatora kuri Kaminuza ya Notre Dame (University of Notre Dame) muri Amerika, yavuze ko ivugurura rya 12 ry’itegekonshinga rivuga ko "mu bijyanye n’itegekonshinga umuntu utemerewe kuba perezida ntashobora kwemererwa kuba visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]".
Mu gitekerezo cye, Muller avuga ko ibyo bisobanuye ko gutegeka manda ebyiri bituma umuntu uwo ari we wese wazitegetse adashobora kwiyamamariza kuba visi perezida.
Yagize ati: "Sintekereza ko hari ’amayeri runaka’ yatuma umuntu anyura ku gihe ntarengwa perezida ashobora kumara ku butegetsi."
Jeremy Paul, wigisha itegekonshinga kuri Kaminuza ya Northeastern University y’i Boston muri Amerika, yabwiye igitangazamakuru CBS News ko "nta ngingo zo mu mategeko zihari" zo gutuma umuntu ategeka manda ya gatatu.
Hari umuntu wigeze ategeka manda zirenze ebyiri?
Franklin Delano Roosevelt yatowe inshuro enye. Yapfuye muri Mata (4) mu mwaka wa 1945, amaze amezi atatu muri manda ye ya kane.
Ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku isi, ryiswe ’the Great Depression’, hamwe n’intambara ya kabiri y’isi, byaranze ubutegetsi bwa Roosevelt - ndetse akenshi bitangwa nk’impamvu zatumye amara igihe kirekire ku butegetsi nka perezida.
Icyo gihe, ingingo yo kutarenza manda ebyiri ku baperezida b’Amerika yari itarashyirwa mu nyandiko ngo ihinduke itegeko - ahubwo yari umugenzo wakurikizwaga kuva mu mwaka wa 1796 ubwo Perezida wa mbere w’Amerika George Washington yangaga manda ya gatatu.
Bitewe n’icyo gihe kirekire Roosevelt yamaze ku butegetsi, byatumye uwo mugenzo ushyirwa mu itegeko mu ivugurura rya 22 ry’itegekonshinga mu mwaka wa 1951.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *