skol

Trump yabwijwe inani na rimwe yibutswa ko atayobora Isi

Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Brésil, Inacio Lula da Silva, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ikwiriye guhagarika kwitwara nk’ubwami buyoboye Isi, ahubwo igatangira kubaha ubusugire bw’ibindi bihugu.

Ibi Lula yabigarutseho ubwo hasozwaga inama ihuza ibihugu bigize Umuryango wa BRICS, aho yasubije ibiheruka gutangazwa na Perezida Donald Trump, avuga ko agiye gufatira ibihano by’umusoro ibihugu bikorana n’uyu muryango.

Yabitangaje ku wa 7 Nyakanga 2025, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Truth Social. Yavuze ko politiki ya BRICS igamije kurwanya Amerika.

Trump avuga ko kubera iyo mpamvu, ibicuruzwa biva mu bihugu bigendera kuri politiki ya BRICS, byoherezwa muri Amerika, bizazamurirwa umusoro.

Yagize ati “Igihugu cyose kigendera kuri politiki ya BRICS irwanya Amerika, kizacibwa undi musoro wa 10%. Nta cyitonderwa kizaba kuri iyi politiki.”

Perezida Lula yahise asubiza Trump, amubwira ko bidakwiriye kubona umuyobozi w’igihugu gikomeye nka Amerika aburira ibindi bihugu abinyujije kuri internet.

Yagize ati “Ntabwo bikwiriye kubona Perezida w’igihugu gikomeye nka Amerika aburira ibihugu abinyujije kuri internet.”

Yakomeje avuga abwira Trump ko akwiriye kumva ko Isi yahindutse kandi ko batifuza Umuyobozi w’Isi.

Ati “Akwiriye kumva ko Isi yahindutsse kandi ko tutifuza Umwami w’Abami utuyobora. Kubera ko turi ibihugu bifite ubusugire bwacu, niba yizera ko ashobora kudushyiriraho ibihano bishingiye ku musoro, natwe dukwiriye kumusubiza tuwushyiriraho igihugu cye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa