skol
fortebet

Tshisekedi yageze muri Uganda guhura na Museveni ku bibazo by’umutekano

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 30 Ukwakira 2024, Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Uruzinduko Tshisekedi agirira muri Uganda biteganyijwe ko arahura na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda ruraba ari uruzinduko rw’akazi.

Bikaba biteganyijwe ko barahurira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, ni intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano no kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi arabanza kwakirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth, akomereze ku biro by’Umukuru w’Igihugu.

Aba bakuru b’ibihugu baragirana ikiganiro cyo mu muhezo kirebana n’ubufatanye busanzwe hagati yabyo, by’umwihariko muri ‘Operation Shujaa’ yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa RDC, byatangiye mu Ugushyingo 2021.

Perezida Museveni na Tshisekedi kandi bateganya kuganira ku kibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano mu Ugushyingo 2021 nyuma y’aho abarwanyi bayo bahungutse baturutse muri Uganda.

Ni uruzinduko rugiye gukurikira inama yahurije ku mupaka wa Kasindi Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe, na mugenzi we wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, muri Gicurasi 2024.

Tshisekedi agiye guhura na Museveni bwa mbere nyuma y’aho impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zisohoye raporo ishinja Leta ya Uganda guha umutwe wa M23 ubufasha mu buryo butandukanye.

Muri iyi raporo yasohotse muri Nyakanga 2024, izi mpuguke zatangaje ko M23 ikura abarwanyi bashya muri Uganda, kandi ko abofisiye b’iki gihugu bagiye mu mujyi wa Bunagana kuva mu mpera za 2023 kugira ngo bakorane n’abayobozi b’uyu mutwe.

Iyi raporo yasohotse mu gihe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, n’abandi banyapolitiki bo muri iki gihugu bari basanzwe bashinja Uganda n’u Rwanda kohereza ingabo mu gihugu cyabo kugira ngo zifashe M23.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ihakanye kohereza ingabo muri RDC, Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki, na we yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko ibikubiye muri iyi raporo ari ibinyoma.

Col Akiiki yagaragaje ko bitumvikana ko ingabo za Uganda zishinjwa kwifatanya na M23, mu gihe zisanzwe zifasha iza RDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Uyu musirikare yagize ati: “Twaba turi abasazi tubaye duhungabanya umutekano w’igice turi kwitangira kugira ngo kibonekemo umutekano.”

Ubwo M23 yari imaze ukwezi ifashe umujyi wa Bunagana, Perezida Tshisekedi yohereje muri Uganda intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imirimo Rusange, Alexis Gisaro.

Icyari kigambiriwe muri uru ruzinduko nk’uko Minisitiri Gisaro yabisobanuye, cyari ugushaka umuti urambye w’intambara ingabo za RDC zirwanamo na M23, ndetse yanashimangiye ko Museveni afite ubunararibonye bwamufasha kugira uruhare rukomeye mu kurangiza iki kibazo.

Mu nama yahuje izi ntumwa na Perezida Museveni, yazibwiye ko mbere y’uko umuntu yinjira mu ntambara, aba agomba kubanza gusuzuma niba impamvu agiye kurwanira zifite ishingiro, agakomeza cyangwa akabihagarika.

Yagize ati: “Mbere yo kwinjira mu ntambara, ureba uko ibintu bihagaze, ugafata umwanzuro ku gikwiye gukorwa, niba ari inzira y’amahoro, ibiganiro cyangwa imirwano. Iki kibazo gishobora kubonerwa igisubizo hubakiwe ku burararibonye bwacu bw’igihe kirekire. Igitekerezo cyanjye ni uko cyashyirwaho iherezo burundu.”

Perezida Museveni icyo gihe yashimangiye ko Leta ya RDC ikwiye kuganira na M23 binyuze mu biganiro bya Luanda byari byaratangijwe muri Mata 2022, yongeraho ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizafasha impande zishyamiranye kurangiza intambara.

Mu bihe bitandukanye ibihugu byombi byagiye bitegura operations zo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu byombi zirimo operation Shujaa yabereye mu burasirazuba bwa DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa