skol

Tshisekedi wifuza kuba umutoni mu baturage be yiyaturiyeho ibikomeye ku nyungu z’Igihugu

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kubera ishyaka afitiye Igihugu n’umuhate wo kugikorera, bibaye ngombwa yahinduka umunyagitugu akamena n’ amaraso y’abantu.

Ibi PerezidaTshisekedi yabivugiye i Bruxelles, mu biganiro aherutse kugirana n’abanye-Congo baba mu Bubiligi.

Muri ibyo biganiro Tshisekedi yikije cyane ku mutekano utifashe neza mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo za FARDC zikomeje guhanganira n’inyeshyamba za M23 zifuza gufatwa nk’abenegihugu no guhabwa uburenganzira nk’abandi banye Congo.

Ibyifuzo bya M23 birasa nibyaraje amasinde kuko Tshisekedi ubwe yakunze kugaragaza ko atabemera, ndetse mu bihe bitandukanye abatwerera umuturanyi we w’u Rwanda akanamushinja gufasha iyo M23.

Tshisekedi yavuze ko hari bamwe mu banye-Congo bakorana n’uyu mutwe; mbere yo kubaburira ko yiteguye kubica ku bw’icyubahiro n’ubusugire bwa Congo.

Yagize ati: "Ni byo turi muri demukarasi, rwose ndi umu-demokarate. Ariko sinzashidikanya ku guhonyora abakina n’umutekano w’igihugu cyacu kandi nzabikora nta kwicuza."

Yunzemo ati: "sindi umunyagitugu, sindi inkoramaraso; ariko ku bwo kurinda abaturage nanjye, kurinda icyubahiro cyacu; byose ndabyiteguye. Ndizera ko bakiriye ubutumwa ndetse ko biteguye neza."

Tshisekedi avuze ibi mu gihe ingabo zimurinda zikomeje kotswa igitutu n’abaturage nyuma yo kwica abasaga 50 bari mu bigaragambirizaga mu mujyi wa Goma.

Ubu abasirikare bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi baracyakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa