skol
fortebet

Tshisekedi yateguje guhindura itegekonshinga ashinja kugaragaza intege nkeya

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga ry’icyo gihugu rikwiye kuvugururwa kuko hari aho rifite "intege nkeya".

Sponsored Ad

Ni bwo bwa mbere Perezida Tshisekedi avuze ku mugaragaro kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe, nyuma yuko muri uku kwezi ishyaka rye UDPS ritangije ubukangurambaga bugamije ivugurura ry’itegekonshinga.

Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’Ilingala, Perezida Tshisekedi yavuze ko bikwiye ko itegekonshinga rivugururwa rikajyana n’"uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo".

Tshisekedi yavuze ko "iki gikorwa ntikizakora ku mubare wa manda mu matora ya perezida" ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuziyamamariza manda ya gatatu

Bamusaba kuva ku butegetsi ubwo manda ye ya kabiri, yarahiriye muri Mutarama (1) uyu mwaka, izaba irangiye.

Mu ruzinduko rwe ku wa gatatu mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga rikwiye kuvugururwa.

Ibiro bya perezida byasubiyemo mu Gifaransa amagambo ye yo mu Ilingala agira ati: "Mwigira ubwoba. Itegekonshinga ryacu rifite intege nkeya, ni byiza ko abahanga bacu babitekerezaho."

"Ivugurura cyangwa guhindura itegekonshinga si ibyo kwitiranya n’umubare wa manda [zo] zisaba ko habaho amatora ya kamarampaka."

Muri zimwe mu mpamvu yatanze, Tshisekedi yavuze ko habayeho gutinda gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse, ndetse ko hari intege nkeya muri manda ya ba guverineri b’intara.

Tshisekedi yavuze ko hacyenewe itegekonshinga rijyanye n’"uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’Abanye-Congo", avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.

Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko yiyemeje ko mu mwaka utaha azashyiraho akanama kagutse k’inzobere ko kwiga ku ntege nkeya z’itegekonshinga, nyuma kajye (gatange) inama yo guha icyerekezo umushinga w’ivugurura ry’itegekonshinga.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye uyu mushinga wo guhindura itegekonshinga.

’Ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, si itegekonshinga’ – Katumbi

Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga rw’amakuru Actualité.cd rwo muri icyo gihugu, umunyapolitike Moïse Katumbi yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura itegekonshinga, yongeraho ko na Tshisekedi akiri mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ari ko yavugaga.

Katumbi yagize ati: "... Ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, si itegekonshinga. Ni ibura ry’imiyoborere myiza. Dufite itegekonshinga ryiza. Nta kintu na kimwe cyatangwa nk’impamvu yo kurihindura."

Abajijwe ku kuba Tshisekedi atarigeze avuga ko ashaka kugundira ubutegetsi, Katumbi yagize ati:

"Nta n’umwe utabibona. Niba bamwe bashaka guhindura itegekonshinga, ni ukugira ngo perezida uriho ubu ashobore gutegeka manda ya gatatu. Ibisigaye byose, ni ibyo borosaho gusa."

Itegekonshinga rishya rya DR Congo ririho ubu, rikurikizwa kuva muri Gashyantare (2) mu 2006, ryari ryatowe muri kamarampaka yo mu Kuboza (12) mu 2005 ku majwi 84%, ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Riteganya manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe kuri perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa