Tshisekedi yemeje ko azitabira ibiganiro bya Luanda mu gihe acyinangira ku kuganira na M23
Yanditswe: Saturday 07, Dec 2024

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yemeje ko azitabira ibiganiro bya Luanda bizamuhuza, Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.
Aba bakuru b’ibihugu bagiye guhurira muri Angola, nyuma y’aho tariki ya 25 Ugushyingo 2024 intumwa zo ku rwego rw’abaminisitiri zemeranyije ku buryo bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.
Biteganyijwe ko tariki ya 15 Ukuboza, impande zizitabira ibi biganiro zizanaganira n’uburyo ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 cyashakirwa umuti urambye, cyane ko mu Ugushyingo kitibanzweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko kugira ngo impamvu muzi zatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro zikemurwe, Leta ya RDC ikwiye kuganira na bo binyuze mu nzira zitaziguye.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yaraye agiranye n’umunyamakuru wa Top Congo FM kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, yagaragaje ko Leta yabo ititeguye kuganira na M23, kuko “ibiganiro bya Luanda biri hagati y’ibihugu bibiri; RDC n’u Rwanda.”
Umujyanama wa Perezida Tshisekedi na we yatangarije RFI ko mu gihe byaba ngombwa ko i Luanda hasinyirwa amasezerano agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, batazayagirana na M23, ahubwo ngo bazayagirana na Guverinoma y’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *