Tshisekedi yongeye kubwira abaturage be ko ahanganye na Perezida Kagame
Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

Perezida wa DR Congo Antoine Felix Tshisekedi,kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, ubwo yari yagiye i Kisangani gutaha ikibuga cy’idege, yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari umwanzi wa Congo.
Mu ijambo yavuze ubwo yatahaga ku mugaragaro ikibuga cy’indege kitwa Bangboka kiri i Kisangani,yagize ati: “Ni ubutegetsi bwa Kagame, ni we mwanzi wacu. Ntabwo ari Abanyarwanda bose. Nirinze kumuvuga mu izina “Paul Kagame” ngo muha icyubahiro.”
Tshisekedi mu ijambo rye ry’iminota 40 , yikomye abo yita abanzi b’igihugu avuga ko abaturage bagomba kwitondera ababashuka, ndetse ko abo banzi b’igihugu, batazabasha kwigarurira abaturage.
Muri abo banzi b’igihugu ngo harimo ab’imbere mu gihugu n’abo hanze.
Yanagarutse ku ntambara y’iminsi 6 yabereye i Kisangani, icyo gihe ingabo za Uganda zarasanye n’iz’u Rwanda kuva tariki 05 – 10 Kamena, 2000.
Urukiko rwemeje ko Uganda ari nyirabayazana yemera no gutanga agera kuri miliyoni 325 z’amadolari ya America, ubu yamaze gutanga amafaranga y’impozamarira miliyoni 195 z’amadolari ku miryango y’abantu 1000 bapfuye, n’abandi 3000 bakomeretse.
Perezida Tshisekedi yanasobanuye ko ari mu nzira zo guhindura itegeko nshinga ry’igihugu cye kuko ngo irihari ryakozwe n’abanyamahanga.
Yavuze ko itegeko nshinga ririmo ibibazo, ariko abaturage badakwiye kugira ubwoba ko ibirimo bipfuye bitegeje ikibazo bizigwa n’impuguke, itegeko rikazahinduka byemejwe na Referendum.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *