skol
fortebet

Tuniziya yanze indorerezi mpuzamahanga mu matora y’itegeko nshinga

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied yavuze ko yitandukanije n’umwanzuro wo kuzana indorerezi mpuzamahanga mu gihugu cye , mu gihe cy’amatora agamije guhindura itegeko nshinga n’ayaba depite ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka mu gihugu cye

Sponsored Ad

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied yavuze ko yitandukanije n’umwanzuro wo kuzana indorerezi mpuzamahanga mu gihugu cye , mu gihe cy’amatora agamije guhindura itegeko nshinga n’ayaba depite ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka mu gihugu cye .

Ubwo yarahizaga abagize komisiyo nshyashya y’amatora, yavuze ko igihugu cye nta nteko zigifashe ku buryo cyakohererezwa indorerezi.

Mu mwaka ushize Perezida Saied yasheshe inteko inteko ishingamategeko yoe yubaka indi bundi bushya .
Ibi byatumye abantu bagira ubwoba bibwira ko ari uburyo bwo kuniga demokarasi mu gihugu . kuva icyo gihe , niwe wigenzurira urwego rw’ubucamanza kandi ku itariki ya 22 Mata yihaye ububasha bwo kugena abantu batatu kuri barindwi bagize komisiyo y’amatora nawe ubwe arimo.

Ububanyi n’amahanga bwa leta zunze ubumwe za Amerika bwavuze ko butewe impungenge n’ingingo ya Perezida Saied yo guhindura wenyine abazahagararira amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa