skol
fortebet

Turashaka ko Ukraine itsinda iyi ntambara;Perezida wa EU asaba ibuhugu by’Uburayi guhagarika kuguresha peteroli y’Uburusiya

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi (EU) ,Madamu Ursula von der Leyen , yatangaje ibihano bitatu bigeye gufatirwa igihugu cy’Uburusiya cyatangije intambara muri Ukraine.

Sponsored Ad

Ibihano bitatu birimo gufatirwa u Burusiya harimo ibyo mu bukungu, igisirikare ndetse n’itangazamakuru.

Ubwo Von der Leyen yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, yavuze ko ibihugu bigize EU bikwiriye gukora ibishoboka byose mu mpera za 2023 bikaba bitakivana ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, avuga ko Perezida Vladimir Putin yifuzaga gusiba burundu igihugu cya Ukraine ku ikarita y’Isi ariko atazabigeraho ahubwo igihugu cye aricyo kirimo kurohama.

Yagize ati: "Tuzakora ku buryo tugenda duhagarika ’ibikomoka kuri peterol by’Uburusiya mu bihugu byacu kuburyo twe n’abafatanyabikorwa bacu tuzabona ahandi tubivana, ari nako tubikora tugabanya ingaruka zabyo ku isoko ry’isi yose ."

Nubwo ari ubusabe, Von der Leyen yatangaje ko bizasaba ibiganiro bikomeye kuko bimwe mu bihugu by’i Burayi bikoresha cyane ibikomoka kuri peteroli na Gaz biturutse mu Burusiya, ku buryo bizagorana kubyumvisha ko bigomba kubihagarika.

Nubwo Ursula yizeza ko bizakorwa mu buryo butazahungabanya isoko ry’isi, abahanga mu bukungu bavuga ko ingaruka z’ibi zishobora kuba nini ku biciro by’ibicuruzwa ku isi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi 26 % by’ibikomoka kuri peteroli ukoresha bituruka mu Burusiya.

Umuyobozi wa EU yavuze ko ashaka gufasha igihugu cyatejwe ibyago n’Uburusiya ati: "Turashaka ko Ukraine itsinda iyi ntambara".

Avuga ko bagomba no gufasha kubaka Ukraine, mu gihe ubukungu bwayo bwitezwe kugwa ku kigero gishobora kugera kuri 50% mu 2022, avuga ko mu kwiyubaka ikeneye nibura miliyari €5 buri kwezi, ati: "Tugomba gutanga uruhare rwacu."

Sorce:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa