skol
fortebet

Turukiya ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Turukiya Kemal Kilicdaroglu yavuze ko atamagana ibyavuye mu matora by’ibanze, ariko nta makuru arambuye yavuze ku byavuye mu matora cyangwa ngo avuge ko ari we uri imbere.

Sponsored Ad

Yavuze ijambo ari kumwe n’abandi bakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahuriye mu rugaga rwa Nation’s Alliance, runazwi ku izina rya Table of Six.

Mbere yaho, Ahmet Yener ukuriye akanama k’amatora ka Turukiya yari yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora, avuga ko amajwi angana na 91.93% yamaze kubarurwa.

Ashingiye kuri ayo majwi amaze kubarurwa, yavuze ko Perezida Recep Tayyip Erdogan ari imbere n’amajwi 49.49%, mu gihe Kilicdaroglu afite amajwi 44.79%.

Abajijwe niba ashobora gutangaza ku mugaragaro ko hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora, Yener yasubije ati: "Ibarura [ry’amajwi] rirakomeje".

Kilicdaroglu yavuze ko yizeye intsinzi, ati: "Tuzatsinda aya matora mu cyiciro cya kabiri", yemera ko hazabaho icyiciro cya kabiri mu byumweru bibiri biri imbere.

Yanavuze ko adafata ko "ibintu byarangiye", yongeraho ko "amatora adashobora gutsindirwa ku ibaraza" – yakomozaga ku ijambo mbere yaho Perezida Erdogan yari yavugiye ku ibaraza avuga ko yizeye ko yatsinze amatora.

Mu iri jambo rye nabwo ryari rigufi, Kilicdaroglu yanavuze ko Erdogan n’ishyaka rye rya AK Party batabonye amajwi bari biteze.

Ati: "Erdogan abaturage ntibamugiriye icyizere. Ugushaka impinduka mu muryango mugari [sosiyete] kuri ku kigero kirenga 50%".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa