skol
fortebet

U Bubiligi bwemereye RD Congo ko gufatira ibihano u Rwanda muri EU biri kwanga

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe imirwano yabereye i Goma yaba yarahitanye abantu 3.000 nk’uko imibare y’agateganyo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ivuga, Thérèse Kayikwamba Wagner, kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Gashyantare 2025, yari i Buruseli kugira ngo agaragaze ikibazo cya DRC mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’u Bubiligi, akaba yarabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Sponsored Ad

Muri icyo gihe, Perezida wa Komisiyo ya E.U., António Costa, yahamagaye kuri telephone Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu kuvugana na António Costa, Perezida Paul Kagame ashimangira ko mu byo bavuganye harimo “ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’u Bumwe bw’u Burayi”, ubwo bufatanye u Bubiligi busaba abafatanyabikorwa babwo b’i Burayi guhagarika.

Ati:”Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida w’Akanama k’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi António Costa, aho twaganiriye ku kibazo cya DRC maze twemeranya ko hagomba kubaho ingamba zikomeye zo guhagarika amakimbirane no gushaka igisubizo gushyira imbere ibiganiro no guharanira amahoro arambye. Twashimangiye ko hakenewe ko impande zose zifite aho zihuriye no gushaka igisubizo kubigira inshingano no gukoresha ukuri nubwo ikibazo kitoroshye.Twaganiriye kandi ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’u Rwanda mu nzego z’ingenzi.

Kuri Thérèse Kayikwamba, gutinda kw’Abanyaburayi gufatira ibihano u Rwanda birahangayikishije cyane nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ati: “Iyo hari ingabo zo kubungabunga amahoro zishwe n’Ingabo z’u Rwanda na M23 nta nkurikizi, tugomba kwibaza icyo iyi nyubako y’amategeko mpuzamahanga ikivuze kuri ibyo bihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. »

Thérèse Kayikwamba akomeza yakomeje agira ati: “Kigali ntirafatirwa ibihano n’abafatanyabikorwa bayo harimo n’Ubumwe bw’u Burayi”.

Imbere ya Thérèse Wagner, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’u Bubiligi, Maxime Prévôt, yeruye amubwira ko hari “ingorane zo kwemeza” Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “gufatira u Rwanda n’ibihano byoroshye”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yatunze urutoki ikindi gihugu cyo mu Burayi agishinja kwitambika ibihano by’Ubumwe bw’u Burayi.

U Bubiligi buvuga ko “guseta ibirenge” k’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi no “kutagira ingamba zikomeye zifatwa byasobanurwa gushyigikira M23 n’abafatanyabikorwa bayo.

Kuri France 24, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, we yasubije ku birego bivugwa muri za raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko hari Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’inyeshyamba M23 mu burasirazuba bwa DRC.

Yavuze ko umubare wa raporo zituruka mu itsinda rimwe ry’inzobere atari wo ubigira ukuri. “Iteka twamaganye izo raporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa