U Burundi bushobora kongera gufunga umupaka wabwo n’u Rwanda
Yanditswe: Sunday 31, Dec 2023
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu cye kitabanye neza n’u Rwanda ngo kuko rucumbikiye abo yise“Abicanyi” bahekura igihugu cye,aribo Red TABARA.
Perezida Ndayishimiye yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku Barundi risoza umwaka wa 2023.
Yavuze ko u Rwanda rwatesheje agaciro ibyishimo abaturage barwo bagize ubwo u Burundi bwafunguraga imipaka y’ibihugu byombi, bakongera kubona ikiyaga cya Tanganyika ngo bakongera kubona ifi n’indagara.
Ati “Nyuma y’iyo mihati yose, igihugu cy’u Rwanda cyemeye kubisubiza ibubisi. Icyo twiyemeje ni ugufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b’u Burundi ntibongere kwicwa bunyamaswa n’ibyo birara.”
Yavuze ko Abarundi bakwiriye guhaguruka ngo kuko umutwe w’iterabwoba wahawe icumbi mu Rwanda.
Perezida Ndayishimiye yongeye kugaruka ku byabaye muri 2015 aho yemeje ko nabwo ari u Rwanda rwari rubiri inyuma.
U Rwanda ruherutse kwamagana ibi birego bya Ndayishimiye, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ibitekerezo
Turagowe too