U Burundi bwahishuye icyo buri gukora ngo urubyiruko rwinshi rubone akazi
Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

Leta y’uburundi yemeje ko igiye gushaka ibindi bihugu byinshi yakoherezamo urubyiruko kugira ngo rubashe gupagasa.
Ibi biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Albert Shingiro, ubwo yari yatumiwe mu nteko ishinga amategeko.
Uyu kandi yavuze ko ari umwanzuro mwiza winjiriza neza igihugu.
Albert Shingiro yagize ati :«Twatangiye kohereza abambere tariki 17 z’ukwezi kwa gatanu , ubu rero bamaze kurenga 3000.
Umugambi wari uhari , ni umugambi wo kuzohereza abasaga ibihumbi 75 nko mu myaka ibiri cyangwa ine.
Birashoboka ko umwe ashobora kugirana ibibazo n’umukoresha we ariko ibyo ntibigera kuri bose (…) hari amafaranga menshi amaze kwinjira mu gihugu, iyo umukozi umwe agiye mu gihugu cya Arabiya Saoudite.
Uyu yavuze ko umukozi umwe ukuyemo ibikenewe byose yinjiza amadolari 1400.
Bwana Shingiro yakomeje agira ati "Turi kugirana ibiganiro n’ibindi bihugu harimo igihugu cya Omani, Qatar twararangije,harimo igihugu cya Jordani.Hari ibihugu byinshi turimo kugirana amasezerano nkayo kugira ngo urubyiruko rudafite akazi rushobore kujya kagashaka hanze".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *