skol
fortebet

U Burusiya bwanenze Amerika n’Uburayi butavuga ku bancacuro bari muri Congo

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, bwanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeje kuruca bikarumira ku kibazo cy’Abacanshuro b’abazungu bagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Aba bacanshuro b’abanya-Romania Leta ya RDC yari yarabitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu kwezi gushize ababarirwa muri 288 barwaniraga n’uriya mutwe mu mujyi wa Goma bamanitse amaboko, nyuma baza gufashwa koherezwa mu gihugu cyabo banyuze mu Rwanda.

Kuva aba bacanshuro batangira kugaragara muri Congo kugeza bahavuye, nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane w’u Burayi cyangwa Amerika cyigeze cyamagana RDC ku bwo kubakoresha, n’ubwo amategeko mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.

Ku wa 26 Mutarama ubwo abagize akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kateranaga, Ambasaderi Rwamucyo Ernest uhagarariye u Rwanda muri uriya muryango yagaragaje ko Kinshasa yakabaye ifatirwa ibihano kubera gukoresha bariya bacanshuro.

Ati: “Umuryango mpuzamahanga ntiwigeze ufata ibihano ku ikoreshwa ry’abacanshuro muri iyi ntambara, ibintu binyuranyije n’amategeko ahuriweho n’ibihugu by’Ubumwe bwa Afurika yo mu 1977 ndetse n’amategeko y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 1988, abuza ibihugu gukoresha abacanshuro mu ntambara by’umwihariko bagashyigikirwa n’abakuru b’ibihugu.”

Rwamucyo yakomeje avuga ko”itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’abacanshuro wo muri Romania, Horatiu Potra mu Kuboza kwa 2024 byagaragaje uburemere bw’iki kibazo cyo gukoresha abacanshuro mu ntambara. Ariko ubu nta gikorwa na kimwe cyo kwamagana abancanshuro muri Kongo cyakozwe haba aka kanama cyangwa Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.”

Ku wa Gatatu ubwo i New York muri Amerika nanone hateraniraga akanama gashinzwe umutekano muri Loni, ikibazo cy’abacanshuro bo muri Congo cyongeye kuzamurwa n’uhagarariye u Burusiya wanenze u Burayi na Amerika kuba bakomeje kugiceceka; nyamara birirwa bamagana ubufatanye bw’igihugu cye na Afurika mu bijyanye n’umutekano wigenga.

Yagize ati: “Ndagira ngo by’umwihariko mvuge ku kintu dukwiye guhagarika abantu bose bazi ariko bakaba bacyirengangiza. Ingingo ijyanye n’ibikorwa bya RDC ikoresha abacanshuro bigenga b’Abanyaburayi. Twese twarababonye bishyikiriza Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO. Amashusho y’abacanshuro b’Abanyaburayi bajyanwa i Kigali yakwiye Isi yose.”

Intumwa y’u Burusiya yakomeje igira iti: “Twizera ko biriya bikorwa bidahura n’uko u Burusiya bubona manda y’ubutumwa bwabo. Ikindi dutewe impungenge no guceceka kwa bagenzi bacu b’i Burayi na Amerika kuri kiriya kibazo, nyamara birirwa bamagana ubufatanye bwacu n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutekano wigenga.”

Yavuze ko kuba iceceka ry’u Burayi na Amerika riri mu bikomeje kwenyegeza amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Intumwa y’u Burusiya yagaragaje ko RDC idashobora kugera ku mahoro arambye, nyamara iki gihugu gukomeje gukorana n’umitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR.

Yagaragaje ko hakwiye gukemurwa impamvumuzi kugira ngo amahoro aboneke, gusa nanone bikaba bigomba kugerwaho ari uko M23 ishyizwe mu biganiro Leta ya RDC igirana n’imitwe yitwaje intwaro badacana uwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa