skol
fortebet

U Burusiya bwiteguye guhuriza Amerika na Iran mu biganiro

Yanditswe: Wednesday 05, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye gufasha Amerika na Iran mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Iran na Amerika ntibicana uwaka ahanini kubera intwaro za nucléaire Amerika ishinja Iran gukora. Ibi byatumye Iran ishyirirwaho ibihano by’ubukungu uretse ko byaje gukurwaho mu 2015, nyuma y’uko ibihugu byombi bigiranye amasezerano, gusa ibi nabyo ntibyatinze kuko Trump yaje gukura Amerika muri ayo masezerano.

U Burusiya busanzwe ari inshuti ya Iran, bwavuze ko bwiteguye kugira uruhare mu kongera guhuriza Iran na Amerika mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo birimo ikorwa ry’izi ntwaro ndetse n’imitwe y’iterabwoba irimo Hezbollah na Hamas ishyigikiwe na Iran, nk’uko Amerika yakunze kubigaragaza.

Dmitry Peskov yavuze ko "U Burusiya bwizeye ko Amerika na Iran bikwiriye gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi binyuze mu biganiro. Twiteguye gukora ibikenewe byose mu kugera kuri iyi ntego."

Perezida Trump usanzwe ari inshuti magara ya Israel, ni umwe mu bayobozi bazwiho kutavuga rumwe na Iran, ku buryo benshi bibaza niba azemera kwicara ku meza y’ibiganiro, akaganira na Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa