skol
fortebet

U Burusiya:Hirukanwe abadipolomate 40 b’u Budage mu rwego kwihorera

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yirukanye abadipolomate 40 b’Abadage nyuma y’ibyumweru bike gusa Berlin itangaje icyemezo cyo kwirukana umubare w’abakozi ba diplomasi b’Uburusiya.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere ku ya 25 Mata 2022 , Minisitiri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abadipolomate 40 bo mu gihugu cy’u Budage batagifite uburenganzira bwo ku guma mu gihugu kubw’ibyo bakaba bagomba Gusubira iwabo byihuse.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho Budage nabwo bwirukanye abadipolomate bangana gutya b’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Iyi Minisiteri yemeje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana aba bakozi nyuma y’uko Ubudage butangaje ko butifuza n’abayobozi benshi muri ambasade y’Uburusiya i Berlin.

Hashize igihe u Burusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba biri mu ntambara ya dipolomasi kuva u Burusiya bwatangiza ibitero muri Ukraine.

Ku ya 13 Mata ,u Burusiya bwafatiye ibihano abadepite 398 bo muri kongere ya Amerika nyuma yo gutangazwa kw’ibihano Washinton yafatiye abagize inteko ishinga Amategeko y’u Burusiya(Duma).

Sorce:voanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa