skol
fortebet

U Bushinwa na Canada bakomeje kurebana ayingwe mu bwitonzi bwinshi

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, u Bushinwa bwirukanye umudipolomate w’Umunyakanada wakoreraga muri Shanghai mu rwego rwo kwihimura nyuma y’uko Canada na yo ihambirije umudipolomate w’Umushinwa ukorera mu mujyi wa Toronto, ibikomeje kuzana umwukamubi mu mubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza .

Sponsored Ad

Ku wa Mbere, itariki 08 Gicurasi, Canada nibwo yirukanye umudipolomate w’Umushinwa, Zhao Wei, nyuma y’uko raporo y’ubutasi imushinje ko yagerageje kwibasira umudepite wo muri Canada wanenze uburyo u Bushinwa bwita ku baturage b’abayisilamu bo mu bwoko bwa Uyghur.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Melanie Joly yagize ati: "Ntabwo tuzihanganira uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivanga kw’amahanga."

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa mu itangazo ryayo, yo ivuga ko mu rwego rwo gusubiza "ibikorwa bidafite ishingiro" bya Canada, u Bushinwa bwabwiye Jennifer Lynn Lalonde, ukuriye consulat ya Canada i Shanghai, kuva mu Bushinwa bitarenze itariki ya 13 Gicurasi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko u Bushinwa bufite uburenganzira bwo gusubiza nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.

Intambara ya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi ikomeje gufata intera kuva Meng Wanzhou, umuyobozi wa Huawei Technologies, yafungwa mu 2018 ndetse na Beijing igahita ita muri yombi Abanyakanada babiri ibashinja ibyaha by’ubutasi. Bose uko ari batatu bararekuwe mu 2021.

Umwaka ushize, Pekin yakuyeho itegeko ry’imyaka itatu ryabuzaga gutumiza igihingwa cya canola, igihingwa kera cyane muri Canada, cyatumizwaga mu masosiyete y’ubucuruzi ya Richardson International na Viterra. Gukumira icyo gihingwa byakurikiye ifatwa rya Meng, ariko u Bushinwa bwatanze impungenge z’udukoko. U Bushinwa kandi nibwo butumiza cyane ifumbire ya potash hamwe n’ingano bya Canada.

Ikigo gishinzwe ubutasi cya Canada kizwi nka Canadian Security Intelligence Service (CSIS) cyanditse muri raporo yo mu 2021, ku ruhare rw’Abashinwa muri Canada, amakuru ajyanye n’iterabwoba ryakorewe umudepite wo mu ishyaka ry’aba conservateurs, Michael Chong, n’umuryango we rikorwa n’u Bushinwa.

Ibisobanuro birambuye kuri raporo ya CSIS byagiye ahagaragara ku itariki ya 1 Gicurasi, ubwo ikinyamakuru Globe and Mail cyo muri Canada cyatangazaga ko u Bushinwa bwashakishije amakuru kuri Chong n’umuryango we mu Bushinwa mu rwego rwo gushaka kumutangaho urugero no kubuza abandi gufata uruhande runyuranyije na politiki y’u Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa