skol
fortebet

U Bwongereza bwasabwe ibisobanuro kuri Minisitiri wabwo wahuje Nduhungirehe n’ubwicanyi bwa ADF

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko adashobora kwihanganira amagambo ya Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury, washatse kumuhuza n’impfu z’abantu 70 bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n’impfu z’abakirisitu 70 baherutse kwicwa n’umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n’inyundo.

Imirambo y’aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yizewe avuga ko aba bantu biganjemo abagore n’abana babanje gufatwa bugwate n’umutwe wa ADF, nyuma uza kubica.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza babajije Minisitiri Collins of Highbury niba hari icyo yaba azi kuri izi mpfu, niba u Bwongereza bwaragejeje iki kibazo ku miryango mpuzamahanga.

Mu gusubiza Minisitiri Collins of Highbury yahise azana Amb. Nduhungirehe muri iki kibazo.

Ati “Ukuri ni uko turi kugerageza ngo ibyaha byose biri gukorwa muri ibi bitero bikorweho iperereza abantu babiryozwe, ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda i Genève muri iki gitondo, yahakanye ibi birego byose bishingiye ku biri kuba.”

Nyuma y’aya magambo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyatangajwe na Collins of Highbury atari ibyo kwihanganirwa.

Ati “Ubu bujiji buri kuri uru rwego, kwitiranya ibintu n’ibinyoma bya Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury ni igitutsi kandi si ibyo kwihanganirwa.”

“Yabajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’abakirisitu bicishijwe inyundo n’imihoro n’abarwanyi ba ADF, umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda ushamikiye kuri ISS, mu gace ka Kasanga muri teritwari ya Lubero, mu nta ya Kivu y’Amajyaruguru, arangije avuga ko ‘ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yahakanye ibi byaha byose biri kuba’”.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko “Guverinoma y’u Bwongereza igomba kuzasobanura ibi bintu.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza usa n’uwajemo agatotsi nyuma y’aho iki gihugu gitangiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse kikarufatira ibihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa