skol
Kigali
Fortebet

U Rwanda na RDC bemeye gushyiraho inzira yo guhosha amakimbirane yasembuwe na M23

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022

Inama yahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yabereye i Luanda, muri Angola, iyobowe na Perezida João Lourenço, yemeranyije ku gishushanyo ngenderwaho kizakoreshwa mu gutuma amakimbirane ari hagati y’aba baturanyi bombi agabanuka nyuma y’imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC ikozwe na M23.

Inama yahuje aba baperezida 3 I Luanda ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC yashojwe n’igishushanyo mbonera cyumvikanyweho cyo gushaka uko hahagarikwa burundu imirwano,harimo gukemura ikibazo cya FDLR.Ku kibazo cya M23, hemejwe ko kizakemurirwa imbere mu gihugu (DRC) hagendewe ku myanzuro ya Nairobi.

Kuri uyu wa gatatu,tariki ya 06 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kongo,Felix Tshisekedi, bahuriye mu murwa mukuru wa Angola kugira ngo baganire ku bibazo byatumye umubano w’ibihugu bituranyi uzamo agatotsi bitewe n’ibirego bishinjanya.

Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira inyeshyamba za M23 mu mezi ashize zakajije umurego mu kurwanya ingabo za leta ya Kongo FARDC. U Rwanda rwahakanye ko rushyigikira izi nyeshyamba zigometse guhera mu 2012 ahubwo rushinja DRC gushyigikira imitwe yitwara gisirikare irimo FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwishora mu bikorwa by’ubushotoranyi bwambukiranya imipaka.

Nk’uko amakuru abanza yatanzwe na Luanda abivuga, Perezida Lourenço yasabye abayobozi bombi kurenga iki kibazo maze bagatangira buhoro buhoro kugarura ikizere cy’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu bindi, “igishushanyo cya Luanda” kizagira imbaraga biturutse kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na DRC (JPC),nkuko byemeranijweho.

Iyi Komisiyo yari imaze imyaka itari mike idaterana, izareba ibibazo byose bigomba gushyirwa ku meza maze iteranire i Luanda ku ya 12 Nyakanga kugira ngo babiganireho, hagamijwe guhuza umubano hagati ya Kinshasa na Kigali.

Biravugwa ko abayobozi batatu, mu rwego rwo gushushanya inzira, bumvikanye ku guhagarika imirwano n’ubushyamirane ubwo aribwo bwose ako kanya.

Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be b’u Rwanda na RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava mu buhuza bwe.

RDC itsimbaraye ku ngingo y’uko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe. Byageze n’aho Perezida Tshisekedi atangaje ko nibikomeza gutya, igihugu cye cyiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko RDC ariyo ikwiriye gukemura ikibazo ifitanye na M23 kuko ari abaturage bayo ndetse ayigereranya n’umwana warezwe bajeyi witeza ibibazo akabishinja abandi.

RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo umuturanyi warwo afite ari iby’imbere mu gihugu.


Abayobozi bose bagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu zitambamira kohereza abimukira mu Rwanda zikomeje kwiyongera

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bari bashyigikiye kohereza mu Rwanda abasaba...
17 August 2022 0

DR Congo: Perezida tschisekedi niwe ugiye kuyobora ibihugu SADC

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17-18 kanama 2022, I Kinshasa harabere inama...
17 August 2022 0

Perezida Kagame yashimiye Abanya Kenya uko bitwaye mu matora

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe...
16 August 2022 0

Kenya: Raila Odinga yiyemeje gufata hasi no hejuru ibyavuye mu matora...

Raila Odinga wari uhanganye na William Ruto mu matora ya Perezida muri...
16 August 2022 0

Perezida Museveni‏ yashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

Perezida wa Uganda, Yoweli K Museveni yashimiye William Ruto watorewe...
16 August 2022 0

Ubushinwa buragirwa inama yo kutarakazwa n’itsinda ry’America muri...

Ku nshuro ya kabiri America yohereje irindi tsinda ry’abagize inteko mu...
16 August 2022 0