skol

U Rwanda rwabwiye Loni ko ikwiye guhindura uko ikoramo raporo ku mutekano muri RDC

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye, Gatete Claver yawusabye kuvugurura uburyo ukoresha mu kwandika raporo y’impuguke ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko igaragaramo inenge.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yagarukaga kuri raporo iheruka y’impuguke za Loni ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyo raporo yanenzwe n’u Rwanda, ivuga ko ingabo zarwo ziri muri RDC kandi ko rufasha umutwe wa M23, ibintu rwamaganiye kure.

Ni nayo igaragaramo imikoranire ya FDLR na Leta ya Congo mu bufatanye bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo y’izi mpuguke yanenzwe kugendera ku makuru menshi atari yo, nk’aho bamwe mu bayiha amakuru ari abagize FDLR. Hari nk’aho bagiye bagaragaza ko bavuganye n’abasirikare b’u Rwanda bari muri Congo nyamara amazina yabo atari ku rutonde rw’abagize ingabo z’u Rwanda, nimero za telefone zidakoreshwa mu Rwanda n’ibindi.

Ambasaderi Gatete yasabye ko imikorere y’izo mpuguke ihinduka, zigashyira imbaraga mu gukora raporo ishingiye ku makuru y’ukuri kandi yizewe.

Ku kijyanye n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, Ambasaderi Gatete yavuze ko Leta ya Congo ikomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igamije gukuraho ubutegetsi nk’uko Perezida Felix Tshisekedi yabyivugiye mu 2022.

Amb Gatete yavuze ko Congo ikomeje kwinjiza abagize FDLR mu gisirikare cya Leta, kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

Yavuze ko u Rwanda rubikurikiranira hafi kandi rubifata nk’ubushotoranyi bugamije guhungabanya umutekano warwo n’uw’akarere.

Yashimangiye ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kurinda umutekano warwo kandi ko zizagumaho mu rwego rwo kwirinda icyawuhungabanya haba ku butaka no mu kirere cyarwo.

Umwuka umaze hafi imyaka ibiri umeze nabi hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’uko M23 yubuye imirwano, isaba Leta ya RDC gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije mu 2013.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira M23, rukabihakana ruvuga ko ari urwitwazo ku kunanirwa inshingano zayo nka Leta, ahubwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa