skol

U Rwanda rwamaganye ibyo urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwaruvuzeho

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rutemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwanzuye ko ari igihugu kidatekanye ku bimukira, ko ndetse mu gihe baba barwoherejwemo bashobora gusubizwa aho baturutse.

Urukiko rwatangaje icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo mu 2023. Abacamanza bemeranyije ko kohereza mu Rwanda abimukira binyuranyije n’amategeko.

Bavuze ko nta kigaragaza ko mu gihe aba bimukira baba boherejwe mu Rwanda, batazasubizwa iwabo kandi hatabanje kumvwa ibibazo byatumye bahunga.

Bavuze kandi ko “u Rwanda rwagiye rwanga guha ubuhungiro abaturage bo mu bihugu biri mu ntambara birimo Syria, Yemen na Afghanistan” Byashingiwe ku masezerano ajyanye n’abimukira rwigeze kugirana na Israel.

Indi ngingo yavuzwe ni uko “U Rwanda atari igihugu gifite amanota meza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko uyu mwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza, ariko ko rutemeranya no kuvuga ko ari igihugu kidatekanye.

Ati “ Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza. Ariko, aho dufite ikibazo kuri iki cyemezo, ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku bashaka ubuhungiro n’impunzi, ko kandi bashobora gusubizwa aho baturutse.”

Makolo yakomeje avuga ko hashize igihe kinini u Rwanda n’u Bwongereza bikorana mu guharanira ko abasaba ubuhungiro bisanga muri Sosiyete Nyarwanda.

Yongeyeho ati “U Rwanda kandi rwiyemeje kubahiriza amahame mpuzamahanga, kandi twagiye dushimwa na HCR hamwe n’izindi nzego mpuzamahanga nk’urugero rwiza mu kwita ku mpunzi.”

“Muri iki gihe cyose cy’urubanza, twari duhugiye mu gukomeza gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda, kandi dukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Afurika n’Isi muri rusange. Imibereho myiza ya muntu ni ingenzi kuri twe, kandi tuzakomeza kuyiharanira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa