skol
fortebet

U Rwanda rwanze kwitabira ibiganiro rwari rwatumiwemo na Uganda

Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uganda yatumiye u Rwanda mu nama idasanzwe kugira ngo baganire kandi bagenzure ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono mu 2019 kugira ngo bikemure amakimbirane yari amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Ibaruwa y’ubutumire yoherejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta, ku ya 30 Kanama 2021, Nkuko amakuru aturuka muri guverinoma zombi abyemeza.

Icyakora, u Rwanda rwahakanye ko nta gahunda y’inama ihari “kuri ubu.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yatangarije ikinyamakuru East African dukesha iyi nkuru ati: “Nta nama iteganijwe kuri ubu, ariko u Rwanda rwiteguye gukurikirana ikiganiro ku bibazo byavuzwe. Icyakora ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda ikomeje gushimuta, gufata, kwica urubozo no kwirukana abanyarwanda ”,

Nkuko twabivuze inshuro nyinshi, ibintu bizagenda neza mu gihe Uganda ihagaritse gushyigikira imitwe ya politiki n’intwaro ishaka kugirira nabi u Rwanda, no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku bijyanye n’ahahise h’ibihugu byacu byombi."

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushinjanya ubutasi, gushyigikira inyeshyamba no gufata nabi abaturage bambutse imipaka ibihuza.

Muri iyi minsi abakuru b’ibihugu byombi bakomeje kutumvikana ku mvano y’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi aho buri wese ashinja undi kuba imbarutso.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagarutse ku mubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba,avuga ko Uganda ariyo yakemura iki kibazo anasaba abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi.

Perezida Yoweru Kaguta Museveni wa Uganda na we uherutse kuganira na France 24 yabajijwe ku kibazo cyo gufunga imipaka avuga ko we atigeze afunga imipaka ahubwo ko byakozwe n’u Rwanda.

Tariki 21 Gashyantare 2020, Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda ndetse n’aba Angola na DR.Congo, bahuriye i Gatuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro yasabaga Uganda gusuzuma ibirego yashinjwaga n’u Rwanda ndetse no kubihagarika.

Icyo gihe Uganda yari yahawe iminsi 30 yashira hakaba isuzumwa ryagombaga gukorwa na Komisiyo ihuriweho yashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

Nyuma y’Iminsi 15 Abakuru b’Ibihugu bagombaga guhurira i Gatuna aho byari byitezwe ko hazafatwa indi myanzuro ikomeye irimo no kuba hafungurwa imipaka gusa ibi byose byaje kubangamirwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyaje kigahita gihagarika ibikorwa byose byo guhura ndetse no guhagarika imigenderanire y’ibihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa