Ubudage bwafunze umukozi wabwo azira kumenera Uburusiya ibanga rikomeye
Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023
Umukozi wa guverinoma yafatiwe mu Budage, ashinjwa guha amakuru y’ibanga u Burusiya. Uyu mugabo yiswe gusa Thomas H hakurikijwe amategeko y’u Budage yo kubika ibanga ku buzima bwite.
Ni umugabo wakoraga mu biro byita ku bikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu itumanaho nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.
Bivugwa ko yagiye ku bushake bwe kuri Ambasade y’u Burusiya i Berlin, ndetse no ku biro byayo mu mujyi wa Bonn, agiye kubasaba kubaha serivisi.
Ku wa Gatatu, yagejejwe imbere y’umucamanza arafungwa, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rwe ruba.
Minisitiri w’ubutabera, Marco Buschmann abinyujije kuri Twitter, yanditse ati: "Umushinjacyaha wa leta yataye muri yombi umuyobozi w’Umudage ukekwaho gukorera urwego rw’ubutasi rw’amahanga." "Kuba maso ni gahunda y’umunsi."
Ubushinjacyaha bukuru bwavuze ko uyu mugabo ngo yatanze amakuru yabonye mu gihe cy’akazi ke agamije ko yashyikirizwa urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya.
Yafatiwe i Koblenz mu burengerazuba bw’u Budage, ndetse inzu ye n’aho akorera harasakwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *