skol
fortebet

Ubudage: Hari amatora avamo usimbura Angela Merkel umaze imyaka 16 ku butegetsi

Yanditswe: Sunday 26, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwari bumaze imyaka 16 yose bugiye kurangira mu Budage. Abadage bari mu matora y’inteko ishinga amategeko mu rugamba rutoroshye rwo gushaka umusimbura wa Minisitiri w’intebe wari umaze igihe kinini ku butegetsi.

Sponsored Ad

Kuri uyu iki cyumweru, tariki ya 26 Nzeri, Abadage bari mu matora arangiza ubutegetsi bwa leta yari iyobowe na Angela Merkel.

Amatora yatangiye saa mbili z’igitondo (8:00) bikaba byitezwe ko arangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Hari binshi biteye inkeke ku byerekeye ibizava mu matora, ariko ikizwi cyo ni kimwe: uzatsinda amatora uwo ari we wese, ni ngombwa ko ashinga leta ihuriwemo na bose.

byitezwe ko amashyaka 3 ari yo ashobora kubona amajwi akwiriyemu ntekoishinga amategeko y’Ubudage, izwi nka Bundestag, ari nayo ishobora kuzatora chancelier/chancellor.

Mu bisanzwe, ishyaka rifite intebe nyinshi mu mu nteko niryo rigena Minisitiri w’Intebe.

Ariko gushinga ihurira bifata umwanya kuko amashyaka yose arigize ategekwa kubanza kwumvikana iagashyira mu masezerano y’ukuntu gutora Minisitiri w’Intebe bigenda.

Iyo bamaze kumvikana ku bintu byose, niho rero abagize inteko ishinga amategeko bahita baterana kugira ngo bemeze Minisitiri w’Intebe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa