skol
fortebet

"Uburusiya buri hafi gucika intege muri Ukraine" – MI6

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’ubutasi bw’Ubwongereza bwo mu mahanga avuga ko Uburusiya buzagorwa no gukomeza igikorwa cya gisirikare cyabwo kandi ko Ukraine ishobora kuba yabugarukana (yabwigaranzura).
Umukuru wa MI6 Richard Moore yavuze ko Uburusiya "bwatsinzwe bikomeye" mu ntego zabwo za mbere, ari zo gukuraho Perezida wa Ukraine, gufata umurwa mukuru Kyiv no kubiba umwuka wo kutumvikana mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).
Yabivugiye mu nama ku mutekano y’ikigo Aspen Security, mu kuvugira ku mugaragaro (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’ubutasi bw’Ubwongereza bwo mu mahanga avuga ko Uburusiya buzagorwa no gukomeza igikorwa cya gisirikare cyabwo kandi ko Ukraine ishobora kuba yabugarukana (yabwigaranzura).

Umukuru wa MI6 Richard Moore yavuze ko Uburusiya "bwatsinzwe bikomeye" mu ntego zabwo za mbere, ari zo gukuraho Perezida wa Ukraine, gufata umurwa mukuru Kyiv no kubiba umwuka wo kutumvikana mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Yabivugiye mu nama ku mutekano y’ikigo Aspen Security, mu kuvugira ku mugaragaro kudakunze kubaho.

Yavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ari cyo "gikorwa kibi cyane kitihishira cy’ubushotoranyi... i Burayi kuva haba intambara ya kabiri y’isi".

Yavuze ko ibyo Uburusiya bwagezeho mu gihe cya vuba aha gishize ari "bitoya cyane" kandi ko Uburusiya buri "hafi gucika intege".

Moore yabwiye abitabiriye iyo nama muri leta ya Colorado muri Amerika ati:

"Isesengura ryacu ni uko Abarusiya bazagenda barushaho kugorwa no kubona abasirikare n’ibikoresho mu byumweru bicyeya biri imbere.

"Bizasaba ko baba bahagaze [baruhutse] mu buryo runaka kandi ibyo bizaha umwanya Abanya-Ukraine wo kubagarukana".

Iryo sesengura rishobora kubonwa nko kwiha icyizere, ndetse n’ubushobozi bwa Ukraine bwo kwigaranzura Uburusiya bushobora gushingira cyane ku ntwaro nyinshi zindi z’uburengerazuba izabona, abategetsi ba Ukraine bavuga ko akenshi zagiye zitinda cyane kubageraho.

Umukuru wa MI6 yavuze ko intsinzi na ntoya ku rugamba yaba "kwibutsa gukomeye ibindi bihugu by’Uburayi ko uru ari urugamba rushobora gutsindwa" - by’umwihariko mbere yuko igihe cy’ubukonje bwinshi gitangira, gishobora kurangwa n’igabanuka ry’ibitoro bya ’gas’ (gaz).

Yagize ati: "Twiteze igihe kigoye". Yavuze ko indi mpamvu yo gukomeza gufasha Abanya-Ukraine ngo batsinde, cyangwa "nibura bajye mu biganiro bari mu mwanya w’imbaraga nyinshi", ari uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping arimo "kureba nk’igisiga".

Ubwo yari abajijwe, yasubije ati: "Nta gihamya ihari ko [Perezida w’Uburusiya Vladimir] Putin arwaye". Yunze mu ijambo rya mugenzi we ukuriye ubutasi bw’Amerika bwo mu mahanga (CIA), William Burns, ku wa gatatu na we wabivugiye muri iyi nama.

Moore yavuze ko ba maneko b’Uburusiya barenga 400 bakoraga biyoberanyije birukanwe i Burayi, bigabanyaho kimwe cya kabiri ubushobozi bw’Uburusiya bwo gukora ubutasi kuri uyu mugabane.

Avuga ku guha akazi abategetsi b’Uburusiya batishimiye ibikorwa n’ubutegetsi bwabo ngo babe ba maneko b’Ubwongereza, yagize ati: "Umuryango wacu uhora ufunguye".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa