skol
fortebet

Uburusiya bwakatiye igihano cyo gupfa Abongereza 2 n’umunya –Maroc nyuma yo gufatirwa muri Ukraine

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abongereza babiri n’Umunya-Maroc bafashwe barimo kurwanira Ukraine bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rukorera Uburusiya rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.
Abongereza Aiden Aslin na Shaun Pinner, hamwe n’Umunya-Maroc Brahim Saaudun, bashinjwa kuba abacanshuro, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya.
Urwo rukiko, rutemewe ku rwego mpuzamahanga, ruri mu cyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya.
Ubwongereza na Ukraine byamaganye ibyo bihano bakatiwe, bivuga ko (...)

Sponsored Ad

Abongereza babiri n’Umunya-Maroc bafashwe barimo kurwanira Ukraine bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rukorera Uburusiya rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Abongereza Aiden Aslin na Shaun Pinner, hamwe n’Umunya-Maroc Brahim Saaudun, bashinjwa kuba abacanshuro, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya.

Urwo rukiko, rutemewe ku rwego mpuzamahanga, ruri mu cyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya.

Ubwongereza na Ukraine byamaganye ibyo bihano bakatiwe, bivuga ko bihonyora amategeko mpuzamahanga yo kurinda imfungwa zo mu ntambara.

Imiryango y’abo Bongereza yashimangiye ko bamaze igihe kirekire bari mu gisirikare cya Ukraine, ko atari abacanshuro.

Umunyamategeko w’aba bagabo yavuze ko bose bifuza kujuririra igihano bakatiwe, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya.

Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y’Uburusiya byatangaje ko aba bagabo uko ari batatu baregwa kuba abacanshuro, gufata ubutegetsi mu rugomo no gukora amahugurwa yo gutuma bakora ibikorwa by’iterabwoba.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko leta y’Ubwongereza "ihangayikishijwe bikomeye" n’igihano cy’urupfu cyahawe Aslin na Pinner, kandi ko ikomeje gukorana na Ukraine mu gushaka ko barekurwa.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe - bizwi nka Downing Street - yongeyeho ko imfungwa zo mu ntambara "zidakwiye gukoreshwa ku mpamvu za politiki".

Yakomoje no ku mategeko agenga intambara ari mu masezerano y’i Genève mu Busuwisi - atanga "ubudahangarwa ku murwanyi" wafashwe nk’imfungwa yo mu ntambara.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Liz Truss yamaganye icyo gihano bakatiwe, avuga ko ari "umwanzuro ufifitse utizewe na busa mu rwego rw’amategeko".

Yagize ati: "Ibitekerezo byanjye byifatanyije n’imiryango [yabo]. Dukomeje gukora uko dushoboye kose mu kubafasha".

Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine Joe Inwood, urimo gukurikirana ibihabera ari mu murwa mukuru Kyiv, yavuze ko abo bagabo, bose bari bambaye imyenda y’ibara ry’umukara, bari bahagaze aha bonyine mu rukiko rw’abaharanira ubwigenge kuri Ukraine.

Avuga ko bari bateze amatwi bashishikaye ubwo basomerwaga icyo gihano.

Aslin na Pinner bari bahaze batanyeganyega, imitwe yabo ireba hasi.

Hagati yabo, Brahim we yanyuzagamo akanyeganyega ava ku ruhande rumwe ajya ku rundi, nk’uhangayitse.

Alexander Nikulin, wari ukuriye inteko y’abacamanza, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Interfax bya leta y’Uburusiya, agira ati:

"Mu kugera kuri uyu mwanzuro urukiko ntirwayobowe gusa n’amategeko ariho ahubwo n’ihame ry’ingenzi, ntavogerwa, ry’ubutabera".

Aslin, w’imyaka 28, ni uw’i Newark, mu karere ka Nottinghamshire mu majyaruguru y’Ubwongereza.

Pinner, w’imyaka 48, we ni uwo mu karere ka Bedfordshire, mu burasirazuba bw’Ubwongereza.

Bombi bafashwe n’abasirikare b’Uburusiya mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Imiryango yabo ivuga ko bari barimo barwana mu gisirikare cya Ukraine.

Aslin afite umukunzi w’Umunya-Ukraine. Aba bagabo bombi bivugwa ko baba muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2018.

Sorce:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa