skol
fortebet

Uburusiya bwakupiye umuriro w’amashanyarazi Finland yabusuzuguye igasaba kwinjira muri OTAN/NATO

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Finlande cyatangaje ku mugaragaro ko cyifuza kwinjira mu ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ryo gutabarana mu bya gisirikare, OTAN.
Perezida Sauli Niinisto na Minisitiri w’Intebe, Sanna Marin, babitanganje bari kumwe kuri iki cyumweru mu murwa mukuru w’iki gihugu, Helsinki, bavuga ko ari umunsi winjiye mu mateka y’igihugu cyabo.
Byari byitezwe ko Finlande isaba kwinjira muri OTAN isanzwe irimo ibihugu byo mu burengerazuba 30 byishyize hamwe kugira ngo bijye (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Finlande cyatangaje ku mugaragaro ko cyifuza kwinjira mu ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ryo gutabarana mu bya gisirikare, OTAN.

Perezida Sauli Niinisto na Minisitiri w’Intebe, Sanna Marin, babitanganje bari kumwe kuri iki cyumweru mu murwa mukuru w’iki gihugu, Helsinki, bavuga ko ari umunsi winjiye mu mateka y’igihugu cyabo.

Byari byitezwe ko Finlande isaba kwinjira muri OTAN isanzwe irimo ibihugu byo mu burengerazuba 30 byishyize hamwe kugira ngo bijye bitabarana igihe hari igitewe.

Ikindi gihugu byitezwe ko gifata umwanzuro nk’uyu ni Suwede.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN yavuze ko Finlande na Suwede bisanzwe ari ibihugu by’inkoramutima kuri OTAN.

Uwo mutegetsi yabivugiye mu nama y’ibihugu bigize uwo muryango irimo kubera mu Budage, aho ibyo bihugu birimo birebera hamwe ingaruka intambara ya Ukraine yagize kuri icyo gihugu no ku bindi bihugu, n’uburyo OTAN yakomeza gushyigikira Ukraine no kwiyagura.

Prezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ku wa gatandatu biciye mu kiganiro yagiranye kuri telefone na mugenzi we wa Finlande yamubwiye ko kwinjira muri OTAN rizaba ari ikosa rikomeye, kandi ko bizasubiza inyuma umubano hagati y’ibyo bihugu.

Zimwe mu ngaruka zibonwa nk’izatewe n’iki cyifuzo cya Finlande cyo kwinjitra muri OTAN, ni umuriro w’amashanyarazi Uburusiya bwakatiye icyo gihugu.

Ubusanzwe, Uburusiya buha Finlande ibice 10% by’umuriro w’amashanyarazi icyo gihugu gikoresha.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa