Uburusiya bwemeye ko habaye amakosa mu gukusanya abajya ku rugamba muri Ukraine
Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022
Ibiro bya perezida w’Uburusiya - bizwi nka Kremlin - byemeye ko hakozwe amakosa mu gikorwa cyabyo cyo gukusanya inkeragutabara (abahoze mu gisirikare) ngo zijye kurwana muri Ukraine, mu gihe abaturage barimo kurushaho kucyamagana.
Umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagize ati: "Hari aho itegeko-teka rihonyorwa [rirengwaho]". Yongeyeho ko "amakosa yose azakosorwa".
Amakuru menshi avuga ko abantu batigeze bajya mu gisirikare - cyangwa abashaje cyane cyangwa bamugaye - (…)
Ibiro bya perezida w’Uburusiya - bizwi nka Kremlin - byemeye ko hakozwe amakosa mu gikorwa cyabyo cyo gukusanya inkeragutabara (abahoze mu gisirikare) ngo zijye kurwana muri Ukraine, mu gihe abaturage barimo kurushaho kucyamagana.
Umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagize ati: "Hari aho itegeko-teka rihonyorwa [rirengwaho]". Yongeyeho ko "amakosa yose azakosorwa".
Amakuru menshi avuga ko abantu batigeze bajya mu gisirikare - cyangwa abashaje cyane cyangwa bamugaye - barimo gushyirwa mu gisirikare.
Itegeko-teka ryo mu cyumweru gishize ryo gukusanya abajya mu gisirikare ryamaze guteza imyigaragambyo mu bice byinshi by’igihugu.
Ku itariki ya 21 y’uku kwezi kwa cyenda ni bwo Perezida Putin yatangaje icyo yise gukusanya abaturage bamwe, nyuma yaho Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu avuga ko inkeragutabara 300,000 zizahamagarwa.
Ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Burusiya by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yumvikanisha ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bashobora guhamagarwa.
Kuva hatangazwa gukusanya abajya mu gisirikare, urubyiruko rwinshi ry’Abarusiya rukomeje gushaka uburyo bwo kuva mu gihugu.
Amafoto y’icyogajuru yerekana imirongo miremire y’imodoka z’Abarusiya ziri ku mupaka iki gihugu gihana na Georgia.
Bamwe mu basesenguzi bo mu Burusiya bahise bashidikanya ku byo Perezida na Minisitiri w’ingabo basezeranyije byuko uko guhamagarwa kuzaba kuri ku kigero gito.
Abo basesenguzi bavuze ko itegeko-teka nta kintu na kimwe ryavuze ku bazasonerwa, nko ku kudashyira abanyeshuri mu gisirikare cyangwa ku kwinjiza abantu mu gisirikare ku ngufu.
Bumvikanishije ko ibyo bizaharirwa abakuru b’uturere ngo babifateho icyemezo ku bo guhamagaza kugira ngo bagere ku mibare isabwa.
Ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cyenda, Putin yasohoye irindi tegeko-teka rivuga by’umwihariko ko kwinjiza abanyeshuri mu gisirikare bizasubikwa.
Mbere yuko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, bwari bwakusanyirije abasirikare hafi 190,000 ku mipaka ya Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *