skol

Uburusiya bwimwe umwanya mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Umuryango w’ubumwe bw’abibumbye ONU yafashe umwanzuro wo kubuza Uburusiya kugira umwanya mu kanama kawo gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi.

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri, aho Uburusiya butabashije kongera kubona umwanya cyangwa gutorwa ku mwanya bwari busanganwe kuko ibihugu byinshi biri mu nama rusange byemeje kudazubiza Uburusiya ayo mahirwe.

Ku bura umwanya mu gashami ka l’ONU gashinzwe uburenganzira bwa Muntu ku Isi k’Uburusiya , ni ikimenyetso ko ibihugu by’amahanga bigikomeje umugambi wokubukomanyiriza kubera intambara bwasoje kuri Ukraine.

Uburusiya, mu matora yo kuri uyu wa kabiri, ntibwashoboye kubona umwanya muri 2 yahatanirwaga mu kanama ka L’onu gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi.

Ibihugu bya Albaniya na Bulgariya ni byo byabashije gutsindira imyanya yahatanirwaga. Ibyo bihugu byombi bisanzwe bishyigikiye Ukraine.

Nubwo bimeze gutyo ariko, uburusiya bwabonye amajwi 83, munsi gato y’igice cy’ibihugu bigize uwo mu ryango, nabyo bitanga isura y’uko amahanga azageraho akibagirwa burundu intambara yo muri Ukraine.

Amatora yo kuri uyu wa kabiri ni igipimo ku gikorwa kiyobowe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi cyigaragazauburyo bakomeje kubangamira Uburusiya bukomeje ibitero byabwo kuri Ukraine.

Kuva Uburusiya butangiye ibitero muri Ukraine mu mwaka urangiye, hafi y’ibihugu 150 byarashyigikiye ingingo za ONU zisaba ko buva muri Ukraine ntayandi mananiza abayeho.

Ibihugu bitari bike byafatiye ibihano by’ubukungu Uburusiya. Nyamara hari ibindi bitari bike byakomeje kutagira uruhande bibogamiyeho.

The New York Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa