skol
fortebet

Uburusiya: Lavrov yatangaje ko umunsi ukomeye uteganyijwe kuya 9 Gicurasi utazahagarika ibikowa bya Gisikare muri Ukraine

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’Uburusiya yatangaje ko umunsi mukuru w’intsinzi utazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov, mu kiganiro yagiranye na Mediaset TV yo mu Butaliyani kuri iki cyumweru, yatangaje ko igihugu cye kitazaharika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kuwa 9 Gicurasi nk’umunsi ukomye ngaruka mwaka witwa uw’intsinzi y’u Burusiya.

Lavrov yagize ati "Umuvuduko ibikorwa bigenderaho muri Ukraine ukurikiza kwirinda ibyago ibyo ari byo byose byagera ku basivili ndetse n’ingabo z’u Burusiya".

Ku munsi w’intsinzi mu Burusiya haba imyiyereko y’abasirikare benshi i Moscow ndetse Perezida akavuga ijambo risingiza ubutwari bw’igisirikare cyashyize iherezo ku butegetsi n’amatwara y’aba-Nazi mu Burayi.

Uyu mwaka ibirori bisanze u Burusiya buri mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine bwiswe ibyo kurandura burundu amatwara y’aba-Nazi. Lavrov akavuga ko ku munsi w’intsinzi bazibuka abapfuye baharanira kubohora u Burusiya n’izindi repubulika zari zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, bakazikura mu nzara z’aba-Nazi.

Yakomeje avuga ko u Burusiya buzakomeza gukora ibishoboka byose bukirinda ko habaho intambara y’intwaro kirimbuzi nk’uko bwakunze kubiharanira.

Abaseseguzi bo mu burengerazuba bari baratangaje ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari afite umugambi wo gutangaza intsinzi muri Ukraine ku ya 9 Gicurasi mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwishimira intsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa