skol
fortebet

Ubushinwa bwasabye Amerika ikintu gikomeye ku gipurizo cyabwo yarashe

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Amerika cyashyize hanze amafoto agaragaza ibisigazwa by’igipurizo cy’ubutasi cy’Ubushinwa igisirikare cyacyo giherutse kurasira mu kirere cyacyo mu nyanja ya Atlantika.
Ubushinwa bwasabye Amerika ibisigazwa by’iki gipupe cy’Ubutasi cyabwo nyuma y’aho abasirikare bo mu mazi bagiye gutoragura ibisigazwa byacyo ku mwaro wo muri Carolina y’Amajyepfo.
Iki gipupe cy’Ubushinwa cyarashwe na Amerika kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo cyarimo cyidegembya ku butaka bw’iki gihugu gikomeye (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Amerika cyashyize hanze amafoto agaragaza ibisigazwa by’igipurizo cy’ubutasi cy’Ubushinwa igisirikare cyacyo giherutse kurasira mu kirere cyacyo mu nyanja ya Atlantika.

Ubushinwa bwasabye Amerika ibisigazwa by’iki gipupe cy’Ubutasi cyabwo nyuma y’aho abasirikare bo mu mazi bagiye gutoragura ibisigazwa byacyo ku mwaro wo muri Carolina y’Amajyepfo.

Iki gipupe cy’Ubushinwa cyarashwe na Amerika kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo cyarimo cyidegembya ku butaka bw’iki gihugu gikomeye cyane ku isi.

Pentagon,kuwa Kabiri yasohoye amafoto y’iyi misiyo aho abasirikare icyenda bagaragaye bari gukurura ibisigazwa by’iki gipupe cya Pulasitiki babizana mu bwato.

Kuwa Kabiri,Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa,Madamu Mao Ning yavuze ko iki gipurizo atari icya Amerika ahubwo ari icy’Ubushinwa nkuko Fox News yabitangaje.

Kuwa Mbere,Ambasaderi w’Ubushinwa mu Bufaransa,Lu Shaye,yasabye Amerika kugarura ibisigazwa by’icyo gipurizo.

Ati "Iyo umuntu atoraguye ikintu ku muhanda azi nyiracyo,arakimugarurira."

Uyu mudipolomate w’Ubushinwa yavuze ko Amerika yananiwe kugarurira ibisigazwa by’iki gipurizo Ubushinwa bityo ari ikimenyetso cy’agasuzuguro.

Lu yavuze ko iki gipurizo cyari kigamije gusuzuma iteganyagihe atari icy’ubutasi nkuko Amerika yabivuze aho yavuze ko iki gihugu cyakabirije ikibazo.

Ati "Ntabwo ari ibintu bidasanzwe kubona igipurizo cy’ubutasi cya Amerika cyangwa icyakoreshejwe ku yindi mpamvu.

Umuvugizi wa National Security Council, John Kirby yavuze ko Amerika nta gahunda ifite yo kubahiriza ubu busabe bw’Ubushinwa.

Ati "Ndabizi nta gahunda cyangwa ubushake bwo kukigarura [igipurizo]."

Iki gipurizo kinini cya metero zisaga 60 cyabonetse ahitwa Montana ahaba ibikoresho bya gisirikare bya Amerika by’ibanga n’ibindi bintu.Perezida Biden yategetse ko bakirasa ariko bakabikorera ahitaruye amazu y’abaturage,birakorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa